Kwamamaza

Kenya: Imyigaragambyo yari injyanamuntu yatumye Polisi itera ibyuka biryana abigaragambya.



Muri Nairobi , amaduka menshi yafunze imiryango ubwo imyigaragambyo yabaga muri uyu mujyi ndetse na Kisumu .

Igipolisi cya Kenya cyarashe ibyuka biryani mu maso , yirukana abigarambya bari bafite uburakari bwinshi mu Murwa mukuru muri Kenya.

Urubyiruko ruramagana itegeko ryo kongera umusoro ku bintu bitandukanye ryiswe “finance bill” kugira ngo rifashe kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Muri Mombasa, hagaragaye imodoka zishya, abigaragambya nabo bahanganye bikomeye na polisi

Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko guhangana gukomeye kwabereye i Nairobi kwatumye abacamanza bahagarika ibikorwa byo kuburanisha mu Rukiko rumwe rwo mu murwa Mukuru.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko kuva hadutse iyi myigarambyo abashinzwe umutekano bamaze kwica abantu 39.

Abantu 19 bishwe i Nairobi, 22 nabo bicwa mu bindi bice by’igihugu, nk’uko itangazo uno muryango wasohoye ribivuga .

Rivuga kandi ko abantu 361 bakomeretse, 32 nabo baburiwa irengero, naho 627 bakaba barahagaritswe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, Perezida Ruto yavuze ko Polisi “Yakoze neza uko ishoboye kose”.

Yongeyeho ko “ Niba koko Polisi yarakoresheje ingufu z’umurengera mu guhosha iyi myigaragambyo, bizakurikiranwa binyuze mu nzira zisanzwe zihari.”

Abigaragambya biganjemo urubyiruko bibasiye ibikorwa bya Leta nk’Inteko ishinga amategeko barayitwika, batwika indege yari ku kibuga cy’indege iparitse, basahura amaduka ya bamwe mu Badepite, ndetse banahangana bikomeye n’abapolisi harimo no kubatera amabuye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.