FDLR iherutse kubona abarwanyi bashya 600



Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zagaragaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR uherutse kubona abarwanyi bashya 600.

Aba barwanyi biganjemo Abanye-Congo binjiye muri uyu mutwe mu mpera za Mutarama 2024 nyuma gukorera imyitozo ya gisirikare mu kigo cya Mihanja giherereye muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ziti “Mu mpera za Mutarama 2024, abarwanyi bashya 600, biganjemo abenegihugu ba Congo baherewe imyitozo ya gisirikare mu kigo kiri muri Mihanja, teritwari ya Masisi, binjiye muri FDLR-FOCA kugira ngo basimbure benshi bapfiriye ku rugamba.”

Urugamba abarwanyi benshi ba FDLR bapfiriyeho ni urwo bifatanyamo n’ingabo za RDC, imitwe yitwaje intwaro y’urubyiruko rwiyise ‘Wazalendo’ n’ingabo z’u Burundi mu kurwanya M23; umutwe weguye intwaro mu mpera za 2021.

Izi mpuguke zabisobanuye ziti “Kuva mu 2022 ubwo M23 yagabaga ibitero ku birindiro bya FDLR, abayobozi b’ingenzi ba FDLR n’abarwanyi benshi barishwe. FDLR yanatakaje ibirindiro byay by’ingenzi, ikura ibirindiro bikuru muri Tongo, ibijyana muri Shove, mu majyepfo ya Rutshuru. Kugira ngo yirinde yasenywa, ubuyobozi bwayo bwafashe icyemezo cyo kuba ahantu hatandukanye.”

Raporo y’izi mpuguke ihamya ko nubwo mu Ugushyingo 2023, Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe yabujije abasirikare gukorana na FDLR, ubu bufatanye bwarakomeje bigizwemo uruhare n’abarimo Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami.

Zemeza ko nubwo FDLR yiciwe abarwanyi benshi, ikiri umutwe witwaje intwaro ukomeye mu gice cya Petit Nord, ufite abarwanyi bari hagati ya 1000 na 1500, bigambye muri batayo eshatu, ari zo: Samariya, Jericho na Médaillon.

Umutwe udasanzwe w’abarwanyi ba FDLR uzwi nka CRAP wiciwe umuyobozi, Protogène Ruvugayimikore wamenyekanye nka Colonel Gaby Ruhinda tariki ya 2 Ukuboza 2023, asimbuzwa Col Sirkoof alias Gustave Kubwayo muri Werurwe 2024. Ufite abarwanyi babarirwa hagati ya 300 na 500.

Kuba FDLR igikomeye nk’uko izi mpuguke zibisobanura, ibikesha ubufasha ihabwa na Leta ya RDC burimo ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda, amafaranga ikura mu biti itema muri Pariki ya Virunga, mu mbaho bibazwamo, ubwambuzi n’imisoro yaka Abanye-Congo.

Impuguke za Loni zagaragaje ko mu bice FDLR yagenzuraga muri Pariki ya Virunga, buri cyumweru hatemwaga toni zigera kuri 30 z’ibiti by’imbaho’. Ibi byayinjirizaga amadolari ya Amerika 5.150 mu cyumweru, yashoboraga kugera ku madolari 268.000 ku mwaka.

Mu bice FDLR yagenzuraga muri teritwari ya Nyiragongo, ububaji bw’ibiti byatemwaga yabukurikiraniraga hafi, ikishyuza abazicuruza amadolari 407 inshuro imwe mbere yo kujyana imbaho i Goma. Ibi byayinjirizaga byibuze amadolari 1.425 mu cyumweru, yashoboraga kugera kuri 74.000 ku mwaka.

Muri rusange, izi mpuguke zigaragaza ko FDLR yinjirizaga mu bice yagenzuraga amadolari agera ku 340.000 ku mwaka, binyuze mu kwishyuza ibiti byabaga byatemwe n’imbaho no mu misoro itemewe n’amategeko.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.