Abafite ubumuga bo muri kaminuza bashyiriweho umushinga uzabafasha mu myigire


Mu Karere ka Nyagatare ahateraniye abayobozi bo muri kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR), iy’u Rwanda (UR) ndetse na INES Ruhengeri ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi, hatangirijwe umushinga ‘Answer’ wo gufasha abafite ubumuga.

Iyi n’inama yasorejwe ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya EAUR tariki ya 12 Nyakanga 2024, yanzuye uburyo bwo gufasha abafite ubumuga bo mu mashuri makuru na kaminuza ku bufatanye n’iya Alcante yo muri Espagne na Macedonia yo mu Bugereki.

Aha harebewe hamwe uburyo abafite ubumuga bafashwa mu myigire, abarangije bakazajya boroherezwa mu kubona akazi nko guhabwa imenyerezamwuga babifashijwemo na kaminuza no kubafasha.

Umujyanama w’umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, Mugabo David, yabigarutseho, avuga ko ‘Answer’ ari umushinga ushinzwe gufasha abanyeshuri barangije kaminuza kwinjira ku isoko ry’umurimo, kandi bigomba kugirwamo uruhare n’Ikigo cya Leta gishinzwe gufasha abafite ubumuga NCPD.

Umuyobozi wa EAUR wungirije, Peter Kasaija, yavuze ko hakiri ibibazo byinshi muri kaminuza ziganjemo izitari iza Leta mu korohereza abafite ubumuga no kubafasha kugera ku ntego zabo.

Ati “Muri kaminuza nyinshi zigenga haracyari imbogamizi mu kugira ngo abanyeshuri bafite ubumuga bafashwe mu myigire yabo mu gukora ibizamini, mu gukora imyitozo, kugera mu macumbi bararamo cyangwa aho bigira n’ibindi.”

“Kugira ngo babashe kujya ku ruhando rw’akazi hari uburyo bakwiye kwitabwaho. Niba ari ugutegura ibizamini byako, niba ari ugutegura ibazwa ry’abakozi n’ibindi.”

Umwe mu bafite ubumuga, Manirarora Placide, yavuze ko hari inyungu nynshi bazakura muri uyu mushinga bigendanye n’intumbero bafite mu buzima bw’ahazaza.

Ati “Inyubako zimwe ntizorohereza abanyeshuri bafite ubumuga kugera mu mashuri, usanga ababigisha babajyanye kwigira hejuru bamwe bagendera ku tugare abandi ku mbago ntibiborohere.”

“Ariko ibi bigo bitandukanye byo kudufasha mbyitezeho umusaruro ushimishije, ibibazo byinshi byavuzweho kandi urabona ko abantu bose bagiye gukora impinduka.”

Uyu mushinga uhagarariwe na Kaminuza y’u Rwanda isanzwe iri imbere mu gufasha abafite ubumuga, uzagira uruhare mu gufasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru yigenga cyane cyane izirengagizaga iki kibazo mu kubafasha.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.