Abafana b’ikipe y’igihugu y’u Buholandi bagabye igitero kuri Cafe yari irimo abafana b’u Bwongereza



Abafana b’ikipe y’igihugu y’u Buholandi bagabye igitero kuri Cafe yari irimo abafana b’u Bwongereza bari bari kunyweramo agakawa mbere y’uko bajya gufana ikipe yabo muri Euro2024.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024 mbere ho gato y’umukino wa 1/2 wahuje Ubwongereza n’Ubuholandi muri Euro2024.

Amakuru avuga ko abafana baturutse mu Buholandi banjiye muri Cafe yari irimo abafana b’u Bwongereza maze batangira kubakubita ari nako bamena ibintu.

Mu kwirwanaho, abafana b’u Bwongereza bagerageje kwihagararaho bituma benshi babikomerekeramo.

Nk’uko abapolisi bo mu Bwongereza babitangaza ngo byibuze abantu batanu bakomeretse byoroheje, kandi abantu benshi bafunzwe.

Ikinyamakuru NL Times kivuga ko byibuze abantu 26 bo ku ruhande rw’u Buholandi batawe muri yombi na Polisi y’i Dortmund.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.