Abafana b’ikipe y’igihugu y’u Buholandi bagabye igitero kuri Cafe yari irimo abafana b’u Bwongereza



Abafana b’ikipe y’igihugu y’u Buholandi bagabye igitero kuri Cafe yari irimo abafana b’u Bwongereza bari bari kunyweramo agakawa mbere y’uko bajya gufana ikipe yabo muri Euro2024.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024 mbere ho gato y’umukino wa 1/2 wahuje Ubwongereza n’Ubuholandi muri Euro2024.

Amakuru avuga ko abafana baturutse mu Buholandi banjiye muri Cafe yari irimo abafana b’u Bwongereza maze batangira kubakubita ari nako bamena ibintu.

Mu kwirwanaho, abafana b’u Bwongereza bagerageje kwihagararaho bituma benshi babikomerekeramo.

Nk’uko abapolisi bo mu Bwongereza babitangaza ngo byibuze abantu batanu bakomeretse byoroheje, kandi abantu benshi bafunzwe.

Ikinyamakuru NL Times kivuga ko byibuze abantu 26 bo ku ruhande rw’u Buholandi batawe muri yombi na Polisi y’i Dortmund.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.