Televiziyo ya RDC yahagaritse umunyamakuru azira Koffi Olomide watangaje ko FARDC ikubitwa


Umuyobozi wa Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Elenge Nyembo Sylvie, yahagaritse umunyamakuru Mbuyi Kabasele Jessy amuziza kutavuguruza umuhanzi Koffi Olomide watangaje ko Ingabo z’iki gihugu (FARDC) zikomeje gukubitwa inshyi.

Tariki ya 6 Nyakanga 2024, Kabasele uyobora Ikiganiro ‘Le Panier The Morning Show’ yakiriye Olomide kuri Televiziyo y’Igihugu. Uyu muhanzi yageze ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko abona amakamyo y’umutwe witwaje intwaro wa M23 yidegembya, abayatwara ntacyo bikanga.

Yagize ati “Nta ntambara ihari. Turi gukubitwa. Turi gukubitwa inshyi. Bari kudukorera ibyo bashaka. Niboneye amakamyo aza yidegembya, nta muntu uyahagarika. Nabonye abasirikare bacu bajyanwa ku rugamba na moto. Ndarira. Nta ntambara ihari. Turi gufatwa nk’abana. Mu ntambara, iyo urashe nanjye ndarasa."

Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024, Inama Nkuru ishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC yatumijeho Kabasele na Olomide kugira ngo batange ibisobanuro kuri iki kiganiro.

Umuyobozi wa RTNC yandikiye Kabasele, amumenyesha ko yamuhagaritse by’agateganyo kuri Televiziyo y’Igihugu, anahagarika ikiganiro cye mu rwego rwo gukumira ingaruka mbi zakurikiraho.

Koffi Olomide ni umuhanzi utanigwa n’ijambo iyo bigeze kuri iyi ntambara. Yigeze kunenga Igisirikare FARDC, avuga ko kidafite ubushobozi bwo kurinda Igihugu n’abaturage.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.