Vietnam: Nyuma y'uruzinduko rwa Vladimir Putin America na yo yoherejeyo intumwa.



Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ububanyi na Aziya y’iburasirazuba n’ibihugu bikora ku nyanja ya Pacifique, Daniel Kritenbrink, yagiriye uruzinduko muri Vietnam, rukurikiye urwa Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.

Kritenbrink yatangarije abanyamakuru mu murwa mukuru wa Vietnam, Hanoi, ko uruzinduko rwe rugamije gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi, kandi ko nta sano rufitanye n’urwo Putin yahagiriye tariki ya 20 Kamena 2024.

Ubwo Putin yateganyaga gusura Vietnam, Ambasade ya Amerika i Hanoi yagaragaje ko iki gihugu kitagakwiye kwakira uyu Mukuru w’Igihugu, mu gihe akomeje intambara yashoje kuri Ukraine.

Umuvugizi w’iyi Ambasade yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ati “Nta gihugu cyakabaye giha Putin urubuga rwo kwamamarizaho intambara ye y’ubushotoranyi no kumwemerera kugaragaza ko ibikorwa bye by’ubugizi bwa nabi ari ibintu byoroshye.”

Kritenbrink yabwiye abanyamakuru ko uruzinduko rwa Putin rutigeze ruhungabanya umubano wa Amerika na Vietnam kuko ibihugu byombi byizerana cyane.

Ati “Vietnam ni yo yahitamo uburyo bwiza bwo kubungabunga ubusugire bwayo no gushyira imbere inyungu zayo.”

Umubano wa Amerika na Vietnam watangiye mu myaka ya 1990 nyuma y’intambara yahanganishije impande zombi. Kritenbrink yagaragaje ko utaragera ku rwego igihugu cyabo cyifuza.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.