Uyu munsi hateganyijwe gutangazwa urutonde ndakuka rw'abaziyamamaza ku mwanya w'umukuru w'Igihugu.

Published from Blogger Prime Android App

Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko ari bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza urutonde ntakuka rw’abazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite.

Hatangize igihinduka ku rutonde rw’agateganyo rukagaruka ari rwo rutonde ndakuka, abakandida bakongera kugaragara mu kibuga cya politiki nibo n’ubusanzwe bahatanaga mu matora aheruka ya 2017. Ni amatora Perezida Kagame yegukanye ku bwiganze buri hejuru 98 ku ijana by’amajwi.

Hagati aho, hari abashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga mu matora ateganyijwe uyu mwaka babwiye Ijwi ry’Amerika ko bashobora kuzajyana mu nkiko Komisiyo y’igihugu y’amatora bayishinja kubogama mu guhitamo ibisabwa abakandida kuri uwo mwanya.

Ku itariki 6 Kamena 2024, ni bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida buzuje ibisabwa kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ni urutonde rwariho gusa Perezida Kagame watanzwe n’ishyaka FPR -Inkotanyi riri ku butegetsi, Dr Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Philippe Mpayimana, umukandida wigenga.

Abakandida batandatu bigenga kuri uyu mwanya Komisiyo y’igihugu bose yavuze ko batujuje ibisabwa. Abo barimo Jean Mbanda, Diane Shima Rwigara, Herman Manirareba, Thomas Habimana, Innocent Hakizimana na Barafinda Sekikubo Fred. Bose bagahurira ku kuba batababashije kugaragaza imikono 12 muri buri karere ishyigikira kandidatire zabo.

Hakizimana yasobanuye ko nyuma y’aho komisiyo y’igihugu y’amatora imugaragarije ku rutonde rw’abatujuje ibisabwa bwakeye ayitura. Avuga ko yatanze ubujurire mu nyandiko kandi babwakiriye bakajya banaganira kuri telefone nk’uko yabitangarije Ijwi ry’Amerika.

Innocent Hakizimana washakaga guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka hari inenge abona kuri komisiyo y’igihugu y’amatora.

Undi mukandida komisiyo yemeje ko atujuje ibisabwa ni Diane Shima Rwigara. Hari ku nshuro ya kabiri agaragaje guhatana mu matora kuko no mu mwaka wa 2017, Diane Rwigara yashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ntibimuhire. Asanga komisiyo ifite undi murongo.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Diane Shima Rwigara avuga ko hari ibyo abashinzwe gutegura amatora bakwiye guhindura mu mitegurire yayo.

Nta mukandida n’umwe mu bavuganye n’iki gitangazamakuru mpuzamahanga wemeza ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje mu mucyo urutonde rw’agateganyo ku bagomba kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Bwana Barafinda Ssekikubo Fred na we yagonzwe no kubura imikono.

Kuri Barafinda wari ugarutse ubugira kabiri (2) mu ruhando rwa politiki kuri uyu mwanya, asobanura ko aticarye aho nyuma yo kutakirwa na komisiyo y’amatora. Na we asanga hari icyagombye gukorwa mu mugambi wo kudakumira abashaka guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka.

Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, hari hataramenyekana niba mu bakandida batandatu bigenga hari uwaba yarabashije kuzuza ibisabwa.

Gusa, ubwo Oda Gasinzigwa, ukuriye iyi komisiyo yatangazaga urutonde rw’agateganyo ku bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora y’uyu mwaka yashyizemo icyitonderwa. Gasinzigwa yashimangiye ko ibituzuye kuri lisiti y’abashyigikiye umukandida wigenga bidashobora kuzuzwa nyuma y’itariki ya 30/05.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.