Kwamamaza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko gahunda yo gutera inkunga umushinga w’icyitegererezo muri buri mudugudu igiye gutangira vuba

 



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yatangaje ko gahunda yo gutera inkunga umushinga w’icyitegererezo muri buri mudugudu yari iteganyijwe mu myaka ishize igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, hakazafashwa imishinga itanga icyizere cyo guha akazi abantu benshi kandi igasubiza ibibazo bafite.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kuva mu 2017-2024 igamije iterambere igaragaramo ingingo ivuga ko mu rwego rw’ubukungu, intego ari ukurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere w’igihugu.

Imibare yasohotse mu bihe bitandukanye igaragaza ko ishoramari ryakozwe n’Abanyarwanda rigenda ryiyongera kuko nko mu 2023 gusa ishoramari ry’Abanyarwanda ryari miliyoni 959.5$, bingana na 38% by’ishoramari ryose.

Muri iyi myaka irindwi ariko hari hateganyijwe gahunda yo gutangiza umushinga w’icyitegererezo kuri buri mudugudu ugamije kuzamura iterambere ry’ubukungu ku baturage bose.

Tariki 5 Kamena 2024, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko uyu mushinga n’ubwo watinze gushyirwa mu bikorwa ariko ubu amafaranga ahari ndetse wenda gutangizwa.

Ati “Ni umwe mu mishinga muri NST1 wari warasigaye inyuma kubera ibibazo binyuranye by’igitekerezo ubwacyo, kukibonera ubushobozi ndetse no gushaka kugishyira mu bikorwa no gushaka kubishyira mu bikorwa ku buryo bikorwa neza ariko na byo byaratunganye gusa byaratinze, ku buryo imidugudu ya mbere ifite imishinga, ubu turi mu ijonjora ry’imishinga kuko ibigenderwaho birahari ndetse n’ubusabe bwaraje, hari amafaranga ari muri LODA ku buryo buri mudugudu ufite umushinga wafashwa.”

Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze zifite ubuzima gatozi, LODA kimaze iminsi gitangaje ko hari imishinga irenga 416 kiri gusesengura, hakazaterwa inkunga itanga icyizere cyo guteza imbere abaturage benshi.

Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko imishinga izahabwa inkunga ari iyateguwe n’abaturage ubwabo cyangwa isanzwe ikora ariko yatanga akazi ku bantu benshi iramutse ihawe inkunga.

Ati “Abaturage ubwabo bazajya bikorera umushinga cyangwa se ube ari umushinga usanzwe uhari ukora mu mudugudu ariko ukeneye gufashwa kugira ngo ushobore guha akazi abaturage benshi kandi ube ari umushinga koko usubiza ibibazo abaturage bafite, ibyo rero byaratangiye ku buryo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turimo, imishinga ya mbere izabona amafaranga kandi ku bufatanye na minisiteri y’imari n’igenamigambi iyi mishinga izakomeza kubera ko bigaragara ko na yo ishobobra gutuma abaturage babona akazi ku buryo bworoshye.”

Yahamije ko gahunda y’umushinga w’icyitegererezo izakomeza nk’uko abantu benshi babyifuje.

Mu myaka irindwi ishize mu Rwanda hahanzwe imirimo isaga miliyoni 1.3, mu gihe intego yari uguhanga imirimo miliyoni 1.5.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.