Sobanukirwa n'ibirenze ku ruganda rutunganya Sosiso, rugiye kuzura mu Rwanda mu minsi mike
Imirimo yo kubaka uruganda rwongerera agaciro inyama zikomoka ku matungo atandukanye rukazikoramo sisiso zigera kuri toni 7300 ku mwaka, igeze kuri 80%.
Uru ruganda rw’Ikigo gitunganya ibikomoka ku matungo, Kime Ltd ruri kubakwa mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke, ruzuzura rutwaye arenga miliyari 6 Frw.
Ruri ku buso bwa hegitari 3,5; rukaba ruri kubakwa mu bice bitatu bigizwe n’ahazabagirwa amatungo yuza, ahazabagirwa ingurube n’igice cyo kongerera inyama agaciro hakorwamo sosiso.
Impamvu z’ibyo bice ni uko ubusanzwe amatungo yuza aba agomba kubagirwa abatandukanye n’atuza nk’ingurube; mu kubaha abarya inyama zimwe bakaziririza izindi.
Nubwo ayuza abagirwa hamwe, hateguwe ibisa n’inzira y’ibyuma binyuzwaho amatungo amanitse (ligne d’abattage) zitandukanye.
Ku ihene n’intama hateguwe izo nzira ebyiri mu gihe ku nka yo ari imwe.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo kubaga ingurube 200, inka 200; intama n’ihene 300 bivuze ko hazajya habagwa amatungo 700 ku munsi.
Ubwo hasurwaga aho ibikorwa by’umushinga wiswe “Partnership for Resilient and Inclusive Smallstock Market, PRISM’ u Rwanda rwafatanyijemo n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere, Enabel, Kime Ltd na yo iri mu nganda zasuwe kuko zafashijwe.
PRISM yatangijwe mu 2019 igomba kumara imyaka itanu, yashowemo na Enabel arenga miliyari 15,5 z’Amayero ishyirwa mu bikorwa mu turere 10 hagamijwe gufasha imishinga iri muri ubwo bworozi gutera imbere.
Muri Kime Ltd Enabel yafashije mu kubaka igice kizabagirwamo ingurube cyuzuye gitwaye arenga miliyari 1,8 Frw, iki kigo cy’u Bubiligi gitangamo arenga miliyoni 345 Frw.
Ni amafaranga yatanzwe mu gice cyo gufasha ba rwiyemezamirimo gukoresha ikoranabuhanga, akishyura 50% by’amafaranga yahawe nta nyungu.
Amatungo uru ruganda rubazakenera yose naboneka uruganda ruzaha akazi abakozi barenga 250.
Umuyobozi wa Kime Ltd, Mugambira Jean Baptiste yavuze ko kuri iyi nshuro bazajya babaga toni 30 z’inyama z’inka.
Kimwe mu bibazo bahanganye na byo n’iby’umuhanda utaraboneka ndetse n’amazi, icyakora akagaragaza ko ubuyobozi bwabemereye ko mu mezi abiri ari imbere bizaba byakemutse.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yavuze ko uru ruganda ruzatanga akazi ku bantu benshi ndetse runateze imbere gahunda yo kongerera agaciro ibikomoka ku matungo.
Yavuze ko bawuteye inkunga ku bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yerekana ko igihugu cye kizakomeza guteza imbere bene iyi mishinga.
No comments