Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ishimwe Fridia miliyoni 5,5 Frw muri miliyoni 6 Frw yibiwe aho acururiza

Published from Blogger Prime Android App

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ishimwe Fridia miliyoni 5,5 Frw muri miliyoni 6 Frw yibiwe aho acururiza, ukekwa akaba ari umuzamu we.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko amafaranga yasubijwe Ishimwe Fridia ari ayo basanze uwari wamwibye asigaranye.

Ati “Uwari umuzamu w’iduka rya Fridia yacurishije urufunguzo, batashye yinjiramo yiba miliyoni esheshatu bari basizemo ajya kuyahisha kwa Se mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, afatwa asigaranye miliyoni eshanu n’igice.”

Yakomeje avuga ko uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho gihanwa n’ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, aho ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira.

Nyuma yo gusubizwa amafaranga yari yibwe, Ishimwe yashimiye RIB, avuga ko bahise bayitabaza kugira ngo ibafashe kuko bajyaga babona hari abo yafashije gusubirana ibyo bibwe.

Ati “Tumaze kwibwa twatanze ikirego ariko twari twatakaje icyezere cyo kuyabona, kuko mu myumvire yacu twari tuzi ko kugira ngo ushakirwe amafaranga mu buryo bwihuse bikorerwa abanyamahanga kuko twakundaga kubyumva abantu bamwe babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ubu tubaye abahamya ko RIB iha serivisi umuntu wese mu bubasha bwayo. 

 Ishimwe yakomeje agira ati: “Ibyatubayeho twakuyemo isomo ry’uko dukwiye kutararana amafaranga, ahubwo ni ukujya tuyabitsa kuri banki cyangwa Momo kugira ngo twirinde no gushyira mu kigeragezo abo dukoresha.”

Uregwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha .

RIB yaherukaga gusubiza undi mucuruzi $8000 n’ibihumbi 746 Frw yari yibwe n’uwari umukozi we, isubiza kandi undi mugore wa Kimironko amafaranga asaga miliyoni 5 Frw yari yibwe n’abakozi be bo mu rugo ubwo yarimo atunganya ubusitani.

Ingingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba aho ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo; uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

RIB yibukije abantu bose cyane cyane abacuruzi kujya birinda gusiga amafaranga aho bakorera ahubwo bajya bagana ibigo by’imari bikayababikira mu rwego rwo kwirinda ko bakwibwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.