Umva icyo umuhanzi The Ben atangaza nyuma yo kuririmba muri BAL.

Published from Blogger Prime Android App


The Ben waririmbye mu birori byo gusoza imikino ya BAL, yavuze ko yishimiye bikomeye uko yataramanye n’abakunzi b’umuziki we ariko by’umwihariko akaba yashimishijwe no gutaramira imbere ya Perezida Kagame wari witabiriye ibi birori.

Uyu muhanzi niwe wari utahiwe gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bitabiriye umukino wa nyuma wa BAL ikipe ya Petro de Luanda yatsinzemo AL Ahly Libya amanota 107 kuri 94.

The Ben avuga uko yakiriye gutarama muri iki gitaramo, yagize ati “Ni igitaramo nakunze by’umwihariko iteka iyo ndirimbiye imbere ya Perezida wa Repubulika bihora ari ibintu byiza kuri njye kuko ni umuntu wacu dukunda, ariko n’abafana uburyo twaririmbanaga byari ibintu byiza.”

The Ben yavuze ko kuba ibikorwa mpuzamahanga nka BAL bibera mu Rwanda bigatanga amahirwe ku bahanzi bo mu Rwanda ari ibintu byiza.

Ati “Ni ibintu byiza tutagize amahirwe yo kubona mu myaka itambutse, ndishimira ko mu myaka mike ishize ari ibintu biri kuza neza kandi bigahesha umugisha abahanzi muri rusange […] ni ibintu bishimishije.”

The Ben yaboneyeho umwanya wo guteguza indirimbo nshya abakunzi be icyakora yirinda kugira iyo yemeza ko izasohoka mbere y’izindi.

Uyu muhanzi wemeza ko afite indirimbo nyinshi muri studio, yongeye kandi kwizeza abakunzi be kugabanya igihe amara atabaha ibihangano bishya.

Ku rundi ruhande The Ben yanashyize umucyo ku cyatumye igitaramo ‘Colors of The East’ yagombaga guhuriramo n’abarimo Diamond i Washington DC gisubikwa.

The Ben yavuze ko iki gitaramo cyagombaga kuba ku wa 23-26 Gicurasi 2024, cyasubitswe bitewe n’uko aho cyagombaga kubera habereye imyigaragambyo y’abamagana intambara iri kubera muri Gaza, icyakora avuga ko abagiteguye bahinduye amatariki yacyo n’aho kizabera bakazahatangaza mu minsi iri imbere.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.