Kwamamaza

Ese koko u Rwanda rwaba rukoresha ubutasi buhenze bwa Pegasus mu kuneka n'abaturage barwo?

Published from Blogger Prime Android App


Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko n’ubwo hari inkuru zikomeje kujya hanze zivuga ko u Rwanda rukoresha Pegasus mu kuneka abantu bari hanze nyamara bihabanye n’ukuri, ku rundi ruhande avuga ko kuba igihugu cyaneka abanzi bacyo nta kibazo kibirimo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda, aho yagaragaje ko buri gihugu cyose kigira uruhare mu gukora ubutasi bwo hanze y’igihugu mu kurushaho kumenya umutekano wacyo.

Ati “Nta gihugu na kimwe kitagira ubutasi, mu mumyubakire yacu hano, ugiye mu rwego rw’Igihugu rushinzwe ubutasi urebe ko hatarimo umuntu ushinzwe ubutasi bwo hanze y’Igihugu. Igihugu cyose kigomba kumenya imipangu y’abanzi bacyo.”

Yakomeje agira ati “Ibyo Amerika irabikora, u Bufaransa burabikora nta gihugu na kimwe kitabikora, bo babasanga n’aho bahungiye bakabica kuko ba Osam Bin Laden babasanze muri za Pakistan bakabatikurirayo nta n’uwo bajyanye mu rubanza. Aho bazi ibyihebe bipanga umupango mubisha kuri bo barabyahuranya zigakamwa ayo zitahanye.”

Senateri Evode yakomeje avuga ko n’ubwo u Rwanda rudakoresha Pegasus ariko ataterwa isoni no kuba rwaneka abanzi barwo.

Ati “Nta soni naterwa no kuvuga ko u Rwanda rwaneka abanzi barwo ari ibintu numva bidasanzwe. Keretse niba bashaka ko abantu bagira uburangare nk’ubwo izindi Leta zagize, kandi ibyo ntibishoboka. Ubu murashaka ko tuzabona umuntu w’ibandi aza akinjira mu Urugwiro agafata ifoto ngo yakoze Coup d’Etat? Ibyo ntibizigera bibaho hano.”

Yagaragaje ko hari ubwoba hagati y’ibihugu byo mu Burayi byari bisanzwe bifite ingabo mu bihugu bya Afurika bikomeje kwirukanwa mu gihe nyamara u Rwanda rukomeje kugira imikoranire n’ibihugu binyuranye bya Afurika mu bijyanye n’igisirikare.

Yavuze ko ibihugu nk’ibyo bitifuriza ineza u Rwanda ahubwo ko bikeneye kurubona ari urunyantege nke ibintu bitazashoboka bitewe n’icyerekezo igihugu cyihaye.

Yagaragaje ko inkuru zikomeje gukorwa bigizwemo uruhare n’abanyamakuru 50 bo mu bihugu bitandukanye bafite umugambi wo gusiga icyasha u Rwanda binyuze mu cyo bise Forbidden stories nta kibazo na kimwe ushobora kuruteza kuko ibyo bavuga nta makuru y’ukuri arimo.

Yashimangiye ko kuba u Rwanda rwagaragaza ukuri bishingiye ku gushaka ko Abanyarwanda n’Isi muri rusange kumenya ukuri aho guhumwa amaso n’ibyo bihuha bikomeje kwibasira u Rwanda.

Umusesenguzi akaba n’Umushakashatsi ku mateka na Jenoside, Tom Ndahiro, yagaragaje ko abo banyamakuru batishyize hamwe ahubwo ko bashyizwe hamwe n’abafite inyungu mu kuba u Rwanda rwagaragazwa nabi.

Yagize ati “Ni ikibazo cy’abatera u Rwanda bitewe n’ibyo twagezeho, ubu turavuga izi nkuru za Forbidden Stories ariko hashize imyaka nk’ibiri kubera iki kibazo cy’abimukira bagitegereje ko bemerwa baba bari mu Rwanda amakuru yanditswe asebya u Rwanda ni menshi.”

Yakomeje agaragaza ko hari abantu babona ko igihugu cya Afurika kidakwiye gutera imbere nta ruhushya bagihaye ari yo mpamvu baba bashaka kuruharabika.

Ku rundi ruhande Sagaga Ernest usanzwe aba mu Bubiligi yagaragaje ko izo nkuru za Forbidden Stories zatanzweho ingengo y’imari itari nke kuko hakoreshejwe arenga miliyoni ebyiri z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga arenga miliyari ebyiri z’amafaranga

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.