Kwamamaza

Umva icyo Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda atangaza ku kibazo cya RDC

Published from Blogger Prime Android App

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yunze mu ry’abayobozi batandukanye basobanukiwe neza umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuranga Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yemeje ko umuti w’ikibazo ari ugukurikiza ibiri mu masezerano ya Nairobi na Luanda.

Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje kuba agatereranzamba atari uko byananiranye ahubwo ari uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwatereye agati mu ryinyo, bukanga kubahiriza amasezerano yasinywe, bugashyira u Rwanda mu majwi mu mvugo za buri munsi.

Ni amasezerano agaruka ku kwambura intwaro imitwe irenga 200 ibarizwa muri iki gihugu, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagashakirwa umutekano byuzuye, bakareka kwicwa uko biboneye, ingabo za M23 zikavangwa n’igisirikare cya RDC n’abasubizwa mu buzima busanzwe bigakorwa binyuze mu mategeko.

Ubwo yari mu kiganiro na IGIHE, Amb Mwawasi yabajijwe ku cyo Kenya iri gukora ngo iki kibazo kibe cyashyirwaho akadomo, avuga ko Kenya yakomeje gushyiraho akayo ngo ibi bibazo bikemuke binyuze mu masezerano ya Nairobi n’aya Luanda ariko bikaba bigikomeje kugorana.

Ati “Twe twishingikirije cyane kuri ayo masezerano yombi cyane ko tubona ari yo agomba gutanga ibisubizo kuri ibyo bihugu byombi. Nizera ko uko byagenda kose igisubizo tuzagikura muri ayo masezerano yombi igihe azaba ashyizwe mu bikorwa.”

Nk’umuyobozi umaze amazi make ahawe guhagararira igihugu cye mu Rwanda, Amb Mwawasi yagarutse ku mishinga migari agiye gushingiraho mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kuri ubu uhagaze neza.

Yavuze ko nubwo atigeze arubamo ariko yahoze arwumva rutangwaho ingero nyinshi zijyanye n’uko rwiyubatse nyuma y’ibihe bigoye rwanyuzemo, bikaba akarushyo ko Abanyakenya mu biganiro byabo ari gake utasanga baruganiraho.

Ati “Ubwo nageraga mu Rwanda bwa mbere natunguwe n’uburyo Abanyarwanda banyakiranye ubwuzu nka Amabasaseri w’Umunyakenya. Ndetse sinakwibagirwa kuvuga uko nabonye Umujyi wa Kigali uri ku murongo muri byose.”

Icyakora ku rundi ruhande ntibyamutunguye cyane ko umubano wa Kenya n’u Rwanda atari uwa vuba aha, ibituma ugendereye undi aba agomba gufatwa nk’umuvandimwe.

Ambasaderi w’igihugu runaka ni umuntu ukomeye cyane, kuko nk’uko byumvikana neza aba ahagarariye Umukuru w’Igihugu cye mu cyo yatumwemo, ahagarariye inyungu zose z’icye muri icyo gihugu kindi.

Abajijwe niba yari yarigeze atekereza ko hari igihe azahabwa izi nshingano, yavuze ko atigeze anabirota kuko byaje bimutunguye, ariko kuko hari izindi nshingano bijya gusa yari yarahawe yazakiranye yombi.

Ati “Nakoze muri Loni cyane mu ishami ryayo riri i Nairobi, nkorera Ishami ryayo rishinzwe Kurengera Ibidukikije, ibyumvikana ko ntari mushya mu nshingano nk’izi z’ububanyi n’amahanga. Ubwo bunararibonye bumfasha gutumika izi nshingano neza.”

Kugeza uyu munsi mu Rwanda habarurwa Abanyakenya barenga 8000 bafite ishoramari rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n’ibindi byinshi.

Nko mu burezi, Kenya ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru rikaba mu bigo bikomeye nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM, mu mabanki rikaba muri BPR Rwanda Plc ndetse Abanyakenya baherutse kugura iyari Cogebanque, ubu yabaye Equity.

Izindi banki zisanzwe mu Rwanda zifite inkomoko muri Kenya harimo nka Guaranty Trust Bank Rwanda Plc yihuje na Fina Bank mu 2013 na NCBA Bank Rwanda Plc nyuma yo kwihuza kwa CBA na Crane Bank mu 2018.

Amb Mwawasi ati “Dufite ibigo byinshi by’Abanyakenya biri mu bucuruzi hano. Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Kenya bukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, ibyo tuzakomeza kubiha imbaraga ariko ikirenze ibyo ni Umuhora wa Ruguru.”

Uyu muhora Amb Mwawasi avuga ni inzira y’ubwikorezi ihuza Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Uburasirazuba bwa RDC na Sudani y’Epfo, akavuga ko u Rwanda rutahwemye gukora uko rushoboye ngo rube ahantu heza Abanyakenya bakorera, na we mu bimuraje ishinga ari ukuwuzamura.

Ati “Twakoze byinshi, n’inzinduko zitandukanye. Twashakaga kureba uko twateza imbere ubucuruzi, cyane cyane tugaha imbaraga Umuhora wa Ruguru. Ni ibintu by’ingenzi kuri njye ndetse mu mwaka ushize ubwo Perezida [Ruto] yari yatumiwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame, twasinye amasezerano atandukanye.”

Yerekanye ko amwe mu masezerano amaze gushyirwa mu bikorwa andi hakaba hategerejwe kuyasuzuma bitarenze uku kwa Gatandatu, byose bikajyana no kwita ku Banyakenya barenga 8000 baba mu Rwanda.

Muri Mata 2023 u Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’izindi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

Amb Mwawasi yavuze ko abiri muri yo yamaze gushyirwa mu bikorwa, andi bari gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ngo barebe ko yasuzumwa muri Kamena 2024, bikazakorwa mbere y’amatora ateganyijwe mu Rwanda, akerekana ko byose bigeze ahashimishije.

Ku mushinga wo kwagura Umuhanda wa Gare ya Moshi wa Kenya ugakomereza muri Uganda no mu Rwanda, uyu muyobozi yavuze ko ubu Kenya igiye gukorana na Uganda, hagatangirirwa mu bice bya Naivasha.

Ati “Bagahera za Naivasha aho ugarukiye ugakomereza Kisumu, ukambuka ukagera Malaba. Ibyo ni byo byari bikenewe cyane byaganiriweho mu nama iherutse kubera i Mombasa ariko nziko u Rwanda, Uganda na Kenya biri gufatanya mu gushaka amafaranga y’uwo mushinga Naivasha kugera Malaba.”

Amb Mwawasi akavuga uyu muhanda wa Naivasha - Malaba nuramuka wuzuye uzarufasha kwishyura make ku bijyanye n’ibicuruzwa kuko abacuruzi bazajya bafata ibicuruzwa i Malaba byoroshye bitandukanye n’inzira isanzwe ikoresha umuhanda wa Gare ya Moshi uva Mombasa ujya Nairobi.

Ati “Ubu ibicuruzwa bigera Naivasha, bigasaba ko babipakira mu mamodoka bagakoresha umuhanda, ibisa no kwishyura kabiri. Wishyura umuhanda ukongera kwishyura gare ya moshi, ibigaragaza ko ibihugu byose haba Kenya n’u Rwanda bizabyungukiramo umunsis uzaba wuzuye.”

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.