Kwamamaza

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yashimiye abantanze kandidatire zabo, inagaragaza intambwe imaze guterwa.

Published from Blogger Prime Android App
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasoje gahunda yo kwakira abakandika ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite, ishima uko abantu bitabiriye iyi gahunda ko bigaragaza intambwe ya demokarasi.

Ni amatora yahujwe mu korohereza abanyarwanda kuko manda y’Abadepite yarangiye umwaka ushize ariko biza kwemezwa ko amatora yabo yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Ni amatoraza azaba ku wa 15 Nyakanga 2024 hatorwa Abadepite 53 ndetse  na Perezida wa Repubulika .

Icyakora ku Banyarwanda baba mu mahanga bo bzatora ku wa 14 Nyakanga 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, nyuma ya gahunda yo kwakira kandidatire y’abifuza kujya mu Nteko Ishingamategeko ndetse no ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko hishimirwa intambwe imaze guterwa kuko ubwitabire bwagaragaje iterambere rya demokarasi.

Ati “ Icyo twavuga nuko mu nzira ya demokarasi ni byiza kuko twigisha uburere mboneragihugu bushingiye ku matora kandi igihugu cyacu inyigisho zijyanye n’imiyoborere myiza zatangiye gutangwa ndetse n’uruhare rw’umunyarwanda muri urwo rugendo rwo kubaka demokarasi, ibyo byatumye Abanyarwanda batandukanye mu matora bifuza kujya muri iyo myanya ( abadepite n’umukuru w’igihugu), ibyo ni byiza.”


Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko umukandida kumwanya w’umukuru w’Igihugu n’Umudepite, akwiye gutanga ibisabwa ariko anasobanukiwe inshingano z’umwanya agiye kwiyamamariza.

Akomeza agira ati “Ku rundi ruhande, ni byiza ko dukomeza kwigisha ibijyanye n’uburere mboneragihugu bushingiye ku matora, buri mwanya bugasobanurwa neza kandi twarabikoze. Twasobanuye ngo umukuru w’Igihugu aba ari nde, itegeko nshinga risaba iki? Aba ari umuntu umeze gute? Abadepite inshingano zabo ni izihe? Iz’umukuru w’igihugu zo ni izihe? Ibyo byose ni ibikorwa twakoze mu kwigisha uburere mboneragihugu bushingiye ku matora.”


Gasinzigwa avuga ko kuri ubu bari kwakira ibitekerezo bitandukanye ku buryo nyuma y’amatora hari ibizasuzumwa bityo hakagira ibihinduka mu bijyanye n’amabwiriza cyangwa amategeko ajyanye n’amatora.

Ati “ Ibyo navuga uyu munsi, ni uko ibyo tugenderaho ni amategeko dufite, ni amabwiriza dufite kandi tukabona ko ibindi ni ibisanzwe, bishobora kugenda binozwa uko igihe kigiye imbere.”

Kwakira kandidatire byatangiye tariki 17-30 Gicurasi 2024, aho umukandida uhagarariye ishyaka cyangwa wigenga yerekanaga ibisabwa ku mwanya yifuza kwiyamamarizamo.

Komisiyo y’Amatora igaragaza ko abantu umunani bigenga ari bo batanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu gihe 49 ari bo bifuje kuba abakandida bigenga ku myanya y’Ubudepite.

Komisiyo y’Amatora ivuga ko izemeza by’agateganyo abakandida bemerewe kwiyamamaza mu byiciro byombi, ku itariki ya 06 Kamena 2024, hanyuma bakazemezwa mu buryo bwa burundu tariki 14 Kamena 2024.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bazaba bemejwe, bizatangira tariki 22 Kamena bisozwe tariki 13 Nyakanya 2024, bucya ari amatora ku Banyarwanda baba hanze y’Igihugu.

Komisiyo y’Amatora ivuga ko hagati aho lisiti y’itora ikomeje gukosorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugera ku itariki ya 29 Kamena 2024, ari na bwo hazatangazwa lisiti ntakuka y’itora.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.