Umutoza Masud Djuma wari umutoza mu ikipe ya Tabora United FC yo muri Tanzania yatandukanye nayo

Published from Blogger Prime Android App
Umutoza Masud Djuma wari umutoza w’umusigire mu ikipe ya Tabora United FC yo muri Tanzania yatandukanye nayo mu  gihe iri gukina imikino ya kamarampaka yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikipe ya Tabora United iri guhatanira kutamanuka mu kiciro cya Kabiri yirukanye uwari umutoza wabo Masud Djuma wanyuze mu makipe arimo na Rayon Sports.

Masud Djuma yirukanwe muri iyi kipe nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2024 yanyagiwe na JKT Tanzania FC mu mukino ubanza wa kamarampaka yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.


JKT Tanzania FC yanyagiye Tabora United FC ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wa kamarampaka wo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y’uko ubuyobozi bubonye ko umutoza Masud Djuma atari gutanga umusaruro muri iyi kipe, bwahise bufata umwanzuro wo kumusezerera bitangombeye ko bategereza ko atoza umukino wo kwishyura.

Masud Djuma yari yageze muri Tabora FC tariki 23 Werurwe 2024 ubwo yari agiye kungiriza Denis Lawrence.

Akihagera umutoza mukuru Denis Lawrence yahize atandukana n’iyi kipe maze biba ngombwa ko aba ariwe uyisigarana none na we birangiye atandukanye nayo.

Si ubwa mbere Masudi Djuma yirukanwe mu ikipe yo muri Tanzania dore ko muri 2022 yirukanwe na Dodoma Jiji yo muri Tanzania, kubera umusaruro muke. Yagiye muri Dodoma Jiji nyuma y’uko atandukanye na Rayon Sports.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.