Sudan: RSF yagabye igitero cyahitanye abarenga ijana (100)

Published from Blogger Prime Android App
Igitero cyagabwe ku mudugudu wo muri Sudani rwagati cyahitanye abantu "bagera ku 100" nk’uko byatangajwe n’impirimbanyi za demokarasi kuri uyu wa Kane.

Komite yo kwirwanaho ya Madani Resistance Committee yavuze ko ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero ku mudugudu wa Wad al-Noura muri Leta ya Gezira "mu byiciro bibiri."

RSF yatangiye kurwana n’ingabo za Sudani ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan muri Mata 2023 kubera impaka zerekeranye n’uko hari hateganijwe kwinjiza imitwe yitwara gisirikare mu ngabo zisanzwe z’igihugu.

Ibihumbi n’ibihumbi barapfuye kandi hafi miliyoni 9 bavanywe mu byabo kuva amakimbirane yatangira. Mu kwezi gushize, Loni yaburiye ko miliyoni 5 z’abantu bafite ibyago byo kwibasirwa n’inzara.

Ni iki kindi kizwi ku gitero RSF ivugwaho muri Leta ya Gezira?


Komite yavuze ko ingabo za Sudani zitigeze zumva icyifuzo gisaba ubufasha nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.

Mu itangazo yagize iti: "Abaturage ba Wad Alnoura bahamagariye ingabo kubarokora, ariko igiteye isoni ntibatabara."

Iyi komite yavuze ko icyo gitero cyateje abantu benshi guhunga, ivuga ko "bategereje umubare nyawo w’abapfuye n’abakomeretse."

Bagaragaje kandi amashusho y’ibyo bise "imva rusange" ku mbuga nkoranyambaga, hamwe n’imirongo y’ibintu bigaragara ko ari imirambo mu bitambaro byera mu gikari.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, RSF yavuze ko yateye ingabo n’imitwe yitwara gisirikare ifatanya na guverinoma mu gace gakikije Wad al-Noura ariko ko ntiyigeze itangaza ko hari abasivili bahitanwe n’imirwano.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.