Umunyapolitiki Diane Shima Rwigara ntiyemeranya n'ibirego nyina umubyara ashinjya ubutegetsi bw'u Rwanda

Published from Blogger Prime Android App

Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara yatangaje ko yitandukanyije na nyina umubyara, Adeline Mukangemanyi, nyuma y’ibirego bitandukanye amaze iminsi ashyira kuri leta y’u Rwanda birimo iby’uko yamwiciye umugabo.

Mukangemanyi mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Radio Iteme yumvikanye ashinja "ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Kagame" kuba ari bwo bwishe Rwigara Asinapol wahoze ari umugabo we; ibyo ashinangira ko ahagazeho.

Yumvikanye kandi avuga ko mu bafite akaboko mu rupfu rw’umugabo we hanarimo Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ngo Rwigara yakoze impanuka yamuhitanye avuye kumureba (Damien) aho yari atuye i Kinyinya.


Abandi yatunze agatoki ni umu-Major avuga ko yitwa Fred Mugisha avuga ko wari umaze iminsi yarigize inshuti y’umugabo we, ariko biri mu mugambi wo kumwivugana ndetse na CG (Rtd) Emmanuel Gasana na (CG) Dan Munyuza bahoze bayobora Polisi y’u Rwanda, Maj Gen (Rtd) Jack Nziza n’abandi.

Mukangemanyi kandi usibye gushinja Leta y’u Rwanda kumwicira uwahoze ari umugabo anayishinja ibirego byo kujujubya umuryango we, birimo ibyo kumufunga, kumusahura ndetse no kumusenyera.

Avuga kandi ko kuba umukobwa we yarangiwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu incuro ebyiri zose na byo byihishwe inyuma n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Diane Rwigara mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ku wa Kabiri, yavuze ko ibikomeje gutangazwa na nyina ari "ibitekerezo bye bwite".

Yunzemo ati: "Yaba njye, cyangwa basaza banjye, ntaho duhuriye na byo".

Shima yagaragaje ko yitandukanyije na nyina mu gihe na we aheruka kwibasira Perezida Paul Kagame amushinja kuba ari we nyirabayazana yo gutuma yangirwa kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.