Mu Rwanda hatangiye imyitozo ya gisirikare yiswe "Ushirikiano" ihuza ingabo zo muri EAC
Ibihugu bine byo muri mu bihugu 4 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, byitabiriye imyitozo ya Gisirikare, iba igamije guhuza imikorere n’igenamigambi, no kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize EAC.
Abasaga 1,130 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bo , kuri uyu wa Kane, nibo batangiye iyo myitozo ya Gisirikare izwi nka "Ushirikiano" izamara ibyumweru bibiri ibera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako no mu Karere ka Rubavu.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagaragaje ko iyi myitozo yitezweho kuzarushaho kurebera hamwe uburyo buhamye bwo gutsura amahoro n’umutekano uhamye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ni imyitozo ubusanzwe ikunda kwitabirwa n’inzego z’umutekano zirimo ingabo, Polisi, abacungagereza ariko kandi n’abasiviri ntibahezwa.
No comments