Kwamamaza

CAF yatangaje tombola y’uko amakipe azahura mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN Amavubi mu itsinda rya 4

Published from Blogger Prime Android App

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze gutangaza ko tombola y’uko amakipe azahura mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 4 Nyakanga 2024.

Iyi tombola izaba irimo ibihugu 48, biteganyijwe ko izakorerwa mu Mujyi wa Johannesburg, muri studio za televiziyo ya Super Sport saa Munani n’Igice ku masaha y’i Kigali.

Nubwo u Rwanda rumaze iminsi rwitwara neza mu gushaka itike yIgikombe cy’Isi, rwashyizwe mu gakangara ka kane ari na ko ka nyuma kanabarizwamo ibihugu bine byaciye mu majonjora y’ibanze ari byo Tchad, Eswatini, Liberia na Sudani y’Epfo.

Ibindi bihugu biri muri ako gakangara ni Centrafrique, Niger, Gambie, u Burundi, Éthiopie, Botswana na Lesotho.

Imikino y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka aho nta gihindutse ku munsi wo Kwibohora, ubwo Stade Amahoro izaba itahwa, Amavubi azahita amenya ikipe ya mbere mpuzamahanga izayikiniraho, cyane ko amajonjora y’Igikombe cy’Isi yo azagaruka umwaka utaha.

Biteganyijwe ko ibihugu 48 bizashyirwa mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane buri rimwe, aho amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike yo kujya muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35 mu mijyi itandukanye yo mu Majyaruguru ya Afurika.

U Rwanda ruheruka muri iri rushanwa mu 2004, gusa intangiriro rwagize mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yerekanye ko burya atari buno ndetse icyizere ni cyinshi ku bakunzi b’Amavubi ko kera kabaye indirimbo y’Igihugu yazaririmbwa imbere y’ibindi bihangange bya Afurika.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.