Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiriye uruzinduko mu Misiri aho baraganira ku kibazo cya Gaza

Published from Blogger Prime Android App

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, ategerejwe mu Misiri aho ari bugirane ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’icyo gihugu, amakuru akavuga ko bigamije gusaba icyo gihugu gufungura imipaka yacyo kugira ngo cyakire umubare munini w’abatuye agace ka Gaza, kari kuberamo intambara karundura iri guca ibintu hagati ya Hamas n’Ingabo za Israel.

Izi ngabo nizo ziri kugenzura aka gace, nyuma yo kukigarurira mu kwezi gushize. Blinken kandi ari buganire na Perezida wa Misiri, Abdel Fatah al Sisi ku bijyanye na gahunda yo kugarura amahoro muri aka gace, cyane cyane hashyigikirwa ibiganiro bishobora guhagarika intambara.

Uru ni uruzinduko rwa munani Blinken agiriye mu Burasirazuba bwo Hagati kuva iyi ntambara yatangira, intambara yasize icyasha isura ya Israel ku rwego mpuzamahanga ndetse na Amerika igashinjwa kuyishyigikira mu gukora ibyo bamwe batatinye kwita jenoside.

Blinken kandi azasura Qatar na Jordan mu ruzinduko ruzasozwa kuri uyu wa Gatatu. 
Ibihugu byombi bifite uruhare mu gukemura amakimbirane kuko nka Qatar yagize uruhare mu kuyobora ibiganiro byari bigamije gufasha impande zihanganye kuganira.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.