Umuhanzikazi Aline Gahongayire arararikira abakunzi be kuzitabira igitaramo ari gutegura mu mezi ari imbere

Published from Blogger Prime Android App

Aline Gahongayire witabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi mu Bubiligi, yateguje icyo ateganya kuhakorera mu Ukwakira 2024.

Uyu muhanzikazi uri mu Bubiligi yabwiye IGIHE ko yagiye gushyigikira Israel Mbonyi no gushyira akadomo ku myiteguro y’igitaramo cye, yaje kwanzura ko kizaba ku wa 5 Ukwakira 2024.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri hoteli yitwa ‘Thon Hotel Bristol Stephanie’ iherereye mu Mujyi wa Bruxelles, ni mu gihe amakuru menshi kuri iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere.

Aline Gahongayire ariko kandi wanagaragaye mu gitaramo cya Israel Mbonyi yaboneyeho umwanya wo gutumira abakunzi b’umuziki bari bahakoraniye kutazagira ubura mu cye.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe muri uyu murimo.

Uyu muhanzikazi ukunze kwiyita Dr Alga, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ndanyuzwe, Izindi mbaraga yakoranye na Niyo Bosco, Ntabanga n’izindi nyinshi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.