Nyanza: Abafatanyabikorwa b'Akarere biyemeje gukora ibishoboka byose bakavana mu bukene abarenga 8,000

Published from Blogger Prime Android App

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyanza bahize kuvana mu bukene mu buryo burambye imiryango 8,795. Mu karere ka Nyanza habarurwa abafatanyabikorwa barenga 60.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Nyanza ibikorwa bitandukanye biyemeje kuvana mu bukene imiryango 8795.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza, Gashonga Léonard avuga ko ibyo biyemeje bagomba kubigeraho bafatanyije kandi bameze nk’abunze ubumwe.

Yagize ati “Twe ubwacu turasabwa kumenya ngo uriya muryango ukwiye kuvanwa mu bukene dukwiye kumugenera iki? Twakimenya tugaheraho tumufasha.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa banitabiriye inama bavuga ko icyo bashyize imbere ari uguhigura umuhigo bahise.

Umwe yagize ati “Dufatanyije n’inzego z’ubuyobozi bwa leta tugomba kujya inama tukarebera hamwe icyo uriya muturage akeneye, natwe tukakimuha kandi bikamufasha.”

Undi na we yagize ati “Iyo twicaye hamwe biradufasha kuko mbere byari no gushoboka ko duhurira ku muturage umwe, ariko ubu tugomba kubamenya bose ku buryo buri wese ahera ruhande tukabazenguruka.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Turabizeza ubufatanye, twe nk’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo uriya muturage tureberera akomeze gutera imbere ari na byo dutozwa n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tunashimira none kuko ibyo tumaze kugeraho byose ni we tubikesha.”

Abafatanyabikorwa biyemeje kuvana iriya miryango itishoboye mu bukene ku buryo burambye mu gihe cy’imyaka ibiri

Mu karere ka Nyanza hanasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza (JADF Open day) ryari rimaze iminsi itatu riba, aho abaryitabiriye bahawe icyemezo cy’ishimwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.