Umuhanzi Kidumu Kibido yatewe intimba n'ikibazo cy'ubukungu gihari ndetse agira igihugu atunga urutoki.

Published from Blogger Prime Android App

Umuhanzi Nimubona Jean Pierre wamamaye nka ‘Kidum Kibido’ yatangaje ko hari igihugun gikomeye gishobora kuba kiri kugerageza guhungabanya ubukungu bw’u Burundi, kugeza aho kuri ubu butabasha kwikemurira ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, muri Mata 2024 yatangarije abadepite ko iki kibazo gituma imodoka zimara icyumweru zitonze umurongo kuri sitasiyo kimaze imyaka irenga ibiri kandi ko gikomoka ku bihano u Burundi bwafatiwe kuva mu 2015.

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, Kidum wumvikanaga nk’ufite agahinda yavuze ko iyo aba afite ubushobozi, yari gukorana n’amahanga kugira ngo u Burundi bubone peteroli yose bukeneye ariko ngo nta makuru afite y’uburyo bikorwamo.

Kidum yasobanuye ko muri Mata 2024 yageze mu Burundi avuye muri Kenya. Icyo gihe yari mu rugendo rwari rugamije gusura ibice byibasiwe n’imyuzure, gusa ngo yatewe ubwoba no kubona imirongo miremire y’imodoka zari kuri sitasiyo, bitewe n’iki kibazo.

Ati “Nkihagera, nabonye imirongo y’imodoka zitondeye peteroli, ngira ubwoba, ndavuga nti ‘Ntinze hano, nabura imodoka ingeza ku kibuga cy’indege. Nahise ntaha bukeye. Nabonye ko igihugu cyacu kiri guca mu byago byinshi, bimwe karemano, ibindi wagira ngo bikorwa n’abantu. Abaturanyi bacu bafite peteroli, igihugu cyacu nta peteroli.”

Uyu muhanzi yatangaje ko kuva yabaho ari bwo yabona u Burundi buri mu bibazo nk’ibi kandi ko atazi igihugu rutura kiri kugira uruhare mu guteza igihugu cyabo ibibazo by’ubukungu.

Ati “Sinzi ingufu z’igihugu rutura kiri kubikora, ni ukuri Abarundi harageza ko tubwizanya ukuri kugira ngo tumenye urimo aradukubita iyo nkoni. Njyewe nkomeza gukeka ko hari igihugu gifite imbaraga kudusumbya cyafunze peteroli kugira ngo batunigiremo, banige Abarundi bose ngo dupfiremo.”

Kidum yakomeje agira ati “Erega Umukuru w’Igihugu ni Umurundi, Leta ni iy’Abarundi, tugowe kimwe. Harageza y’uko abanegihugu na Leta bavugana bagamije kureba icyakorwa kugira ngo tuve muri iyi ngorane.”

Uyu muhanzi yavuze ko Abarundi bakomeje kwiheba, bashinja ubuyobozi bw’u Burundi guteza iki kibazo. Ni yo mpamvu yashingiyeho asaba ko bwahaguruka, bukagaraza ukuri kugira ngo habeho ubufatanye bw’abenegihugu mu kugishakira igisubizo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.