Umuganga w’Umudage Dr. Alfred Paul Jahn(Mon Ami) uzwi ku bikorwa by'urukundo yitabye Imana


Published from Blogger Prime Android App

Umuganga w’Umudage Dr. Alfred Paul Jahn wamamaye nka Mon Ami hano mu Rwanda kubera ibikorwa by’ubugiraneza yagiye akora mu bihe bitandukanye harimo nko gufasha bana bo ku muhanda mu bice byinshi byo mu Rwanda, gusubira mu buzima busanze, yapfuye.

Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024 binyuze mu itangazo ryasohowe n’umuryango wo gufasha abababaye washinzwe n’uyu mugaganga waranzwe n’ibikorwa by’ubugira neza hano mu Rwanda.
Mu itangazo ryo kubika uyu mukambwe bagize ati: "Family Foundation Dr.Alfred Paul Jahn, Baramenyesha abanyarwanda, n’abanyamahanga ko, Dr Paul Jahn yitabye Imana azize uburwayi, Imihango yo kumushyingura muzayimenyeshwa mu irindi tangazo."

Dr. Alfred Paul Jahn yamenyekanye nka Mon Ami hano mu Rwanda kubera ibikorwa by’ubugiraneza yagiye akora mu bihe bitandukanye harimo nko gufasha bana bo ku muhanda mu bice byinshi byo mu Rwanda, gusubira mu buzima busanze bakava mu mihanda.

Mon Ani yaranzwe n’ibikorwa byo gufasha abaturage batandukanye nk’aho mu kwezi gushize yari yashyikirije abatuye muri Rwesero inkunga yiganjemo ibyo kurya, ibikoresho by’isuku ndetse n’inkweto za siporo zagenewe abana b’abanyeshuri batifashije.

Icyo gihe Uwimana Fidele, usanzwe ari umuhungu wa Dr. Alfred Paul Jahn akaba n’umuyobozi wa Alfred Foundation yabwiye abaturage bo ku Rwesero ko se yifuza gushyingurwa muri aka gace mu gihe azaba yapfuye.

Yagize ati “Yambwiye ngo mbabwire ko abakunda cyane kandi yifuza ko igihe yazaba atakiri mu buzima ukundi yazashyingura hano hafi yanyu kandi ko icyo cyifuzo cye yamaze kukigeza ku buyobozi.’’

Published from Blogger Prime Android App

Fidele yakomeje avuga ko Dr Jahn yamusabye kubabwira ko umunsi wo kumushyingura abantu bose bazahaza batazazana indabo kuko ari izo gupfusha ubusa amafaranga ahubwo ko ayo mafaranga bazayakoresha mu bindi bikorwa bibafitiye akamaro nko kugura ibibatunga mu buzima bwa buri munsi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.