Gakenke: Abagore barashinja abagabo babo kubahindura ingaragu bashaka kwikubira imitungo

Published from Blogger Prime Android App

Bamwe mu bagore batuye mu Karere ka Gakenke, umurenge wa Kamubuga , baratabaza ubuyobozi ngo bubafashe gushakira umuti ikibazo cy’abagabo babo bigira ingaragu kugirango bikubire imitungo bonyine.

Bavuga ko uretse no kubaheza ku mitungo usanga banabakubita iyo bagizengo baravuga.
Hari umwe mu bagore , uvuga ko impamvu bigira abo bagabo bigira ngaragu, baba bashaka kutandika amazina y’abo ku byangombwa by’amasambu.

Yagize ati: “Igituma biyita abasore’ yiyandika ate atanditse izina ry’umugore we kandi twarasezeranye!? Njyewe inkoni narazimenyereye, ndamubabariraga kubera ko nkiri mu muryango wansabye ariko hari umunsi ibintu bizahinduka.

Ku ruhande rw’abo bagabo bashinjwa , hari abavuga ko icyemezo cyo kwigira ingaragu bagiterwa n’uko hari abagore baba badashobotse.

Umwe ati: “nonese nk’uwo mugore utaha saa sita z’ijoro kandi ari umugore wawe mwarasezeranye, rero ushobora kugura wa murima nuko ukawumuhisha, ntuwumwereke!

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye kongera ubukangurambaga muri aka gace kuko aribyo biteza amakimbirane mu miryango nk’uko byavuzwe na Sadi Dunia, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamubuga.

Ati:“dusa naho dukoze ishuli ry’umuryango ryigisha ibijyanye n’amategeko, icyo ateganya, ibijyanye nuko abantu bakwiye kubana mu mahoro n’ibindi. Ariko noneho mu myanzuro twafashe; icya mbere dukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagenda bagabana buri bantu kugira ngo bazagende babaganiriza.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.