Ubushyamirane hagati ya Cyril Ramaphosa n'ishyaka ryamufashije gutorwa DA.



Hadutse ubushyamirane bukomeye mu bagize ihuriro riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, nyuma y’iminsi mike bemeranyije gusangira ubutegetsi.

Ni ubushyamirane bushingiye ku kuba Perezida Cyril Ramaphosa ashinja umukuru w’ishyaka rya Democratic Alliance ryamufashije gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo kugerageza gushyiraho "leta ibangikanye" arenze ku itegekonshinga.

Ni ibirego bikubiye mu ibaruwa Itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryabonye Ramaphosa yandikiye John Steenhuisen ukuriye ririya shyaka, ku wa 25 Kamena.

Muri uku kwezi nibwo ishyaka ANC rya Ramaphosa ryasinyanye n’andi mashyaka umunani mato yo mu ihuriro amasezerano yerekeye gusaranganya ubutegetsi, nyuma yo kwihuza na ANC bigatuma abona intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ni amasezerano yasinywe ubwo ANC yananirwaga kubona ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yo mu kwezi gushize, ibyatumye ishyaka rye ryemeranya na DA isanzwe ari ishyaka rya mbere rikomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi gushyiraho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ituma Ramaphosa aguma ku butegetsi; na ho abanyapolitiki ba DA bakabona imyanya muri Guverinoma.

Uyu mugabo kuri ubu uri kotswa igitutu asabwa gushyira mu bikorwa ibyo yemeye, yanditse iyo baruwa irimo uburakari bwinshi nyuma yo kwemerera DA kuyiha imyanya itandatu.

News24 yanditse ko DA yahise isaba indi myanya ibiri; ibyateye umujinya abategetsi bo hejuru ba ANC.

Ramaphosa mu ibaruwa ye yashinje Steenhuisen "kugenda yongera ibyo asaba", anacyaha Helen Zille ukuriye inama nkuru ya DA ku rwego rw’igihugu yamenyesheje ko ibyo basaba "birimo gukomeretsa, kwiyemera kandi bidakurikije itegekonshinga".

Amakuru avuga ko Perezida Ramaphosa yahise anisubira ku isezerano ryo guha DA Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, umwanya w’ingenzi wo guteza imbere ubukungu bwa Afurika y’Epfo burimo kujya ahabi.

News24 kandi ivuga ko abategetsi ba DA nyuma yo gutenguhwa na Ramaphosa, bamubwiye ko "amasezerano ararangiye" keretse nakomeza gukurikiza amasezerano ya mbere ayo mashyaka yombi yagiranye.

Amakuru avuga ko masoko y’imari n’imigabane muri Afurika y’Epfo yahise ahananuka cyane mu gaciro, nyuma y’uko inkuru ya buriya bushyamirane bukomeye yari imaze kumenyekana.

Ni ubushyamirane kandi bwanatumye ifaranga rya Afurika y’Epfo (Rand) rihita ritangira gutakaza agaciro.

Ubu bushyamirane bwabayeho, mu gihe ANC (African National Congress) na DA bari bitezweho kugabana imyanya y’abagize Guverinoma no gutangira kumenyera iyo myanya y’ubutegetsi bagakora akazi.

Ubu bushyamirane kandi ngo bwateje guhangayika mu gihugu, mu gihe Afurika y’Epfo irimo kwinjira mu rubuga rwa politiki rwo gusangira ubutegetsi itari yarigeze igeramo mbere.

Mu matora yo muri Gicurasi uyu mwaka, ANC yatakaje ubwiganze bwayo mu nteko ishinga amategeko, ku nshuro ya mbere kuva yagera ku butegetsi mu 1994, ubwo ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamuke b’abazungu bwa ’apartheid’ bwarangiraga.

Yabonye amajwi 40%, mu gihe DA yabaye iya kabiri n’amajwi 22%. Kuri ubu byitezwe ko amasezerano aya mashyaka yombi yari yagiranye ashobora guseswa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.