RDCONGO: Christian Malanga na bagenzi be bagera muri 50 uyu munsi bagejejwe imbere y'urukiko rwa Ndolo

 


Abantu bagera kuri 53 bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare rwabereye muri gereza ya Ndolo kuri uyu wa Gatanu taliki 07 Kamena 2024.

Aba bakekwaho kuba baragize uruhare muri coup d’Etat yapfubye . Bashinjwa ibyaha birindwi birimo kugaba igitero, iterabwoba, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, gushaka kwica, umugambi mubisha, kwica no gutera inkunga iterabwoba.

Radio Okapi yatangaje ko kuva ibyo bitero byagabwa ku itariki 19 Gicurasi 2024, nta makuru menshi yerekeye itabwa muri yombi ry’abo bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, ariko urutonde rwamaze gutangazwa ruriho amazina y’abantu 53.

Muri abo 53 bagejejwe imbere y’urukiko, harimo uwitwa Marcel Malanga, uwo akaba ari umuhungu wa Christian Malanga, bivugwa ko ari we wari uyoboye ibyo bitero byo kuri 19 Gicurasi 2024, ndetse bikaza kwemezwa ko yishwe.

Mu bandi bavugwa muri iyi Dosiye harimo Abanyamerika nka Benjamin Zalman Polun na Taylor Thomson ndetse n’Umubiligi Jean-Jacques Wondo usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’igisirikare.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.