Kwamamaza

Diyosezi Gatolika ya Bukavu muri DRC na Cyangugu mu Rwanda ziyemeje kwigisha abanyapolitiki akamaro ko kubana mu mahoro

 


Komisiyo zishinzwe ubutabera n’amahoro (CDJP) za Diyosezi Gatolika ya Bukavu muri DRC na Cyangugu mu Rwanda ziyemeje ko amakimbirane ya politiki hagati y’ibihugu byabo atazagira ingaruka ku mibanire hagati ya diyosezi zombi zituranye.

Iyi mihigo yemejwe mu nama nyunguranabitekerezo yo kubungabunga ibidukikije, amahoro n’umutekano ibera i Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo, yatangiye ku wa Gatatu, itariki ya 5 Kamena.

Nk’uko Padiri Hyacinthe Irakoze, ukuriye CDJP ya diyosezi ya Cyangugu mu Rwanda abitangaza, ngo abanyamadini bitabiriye izo nama barashaka kuba icyitegererezo cyo kwegerana kugira ngo bakangurire abayobozi ba politiki akamaro ko kubana mu mahoro hagati y’ibihugu bibiri bituranye.

Padiri Irakoze yongeyeho ko Itorero ryifuza kuba ikiraro hagati y’abaturage b’Abanyarwanda n’Abanyekongo, hirengagijwe amakimbirane ya politiki na diplomasi ariho muri iki gihe. Ati: “Usibye umubano wa politiki na dipolomasi uriho ubu, abaturage bombi bumva bunze ubumwe.”

Ku mukuru wa CDJP ya diyosezi ya Cyangugu, abaturage b’ibihugu byombi bahura n’ingaruka zimwe ziterwa n’ibibazo hagati y’ibihugu kandi bakanasangira umutungo umwe w’ibidukikije nkuko tubikesha mediacongo.

Ku ruhande rwe, umufasha w’umuyobozi wa CDJP ya arikidiyosezi ya Bukavu, Maître Arsène Lumpali, yashimangiye ko uku kwegerana kwabaye isomo ku batera intambara hagamijwe gucamo ibice abaturage b’Abanyarwanda n’Abanyekongo.

Ihuriro rya Bukavu ryerekeye kubungabunga ibidukikije, amahoro n’umutekano ryarangiye kuri uyu wa Kane, itariki 6 Kamena 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.