U Rwanda rwaguze imbangukiragutabara (Ambulances) 247 nshya, iza mbere zatangiye kugezwa ku mavuriro.

Published from Blogger Prime Android App

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, abajyanama b’ubuzima bo hirya no hino mu gihugu ubwo bahuraga na Perezida Paul Kagame kuri BK Arena, hatanzwe imbangukiragutabara 80 mu mavuriro atandukanye. 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabitangarije mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 8,000 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Zimwe muri izi mbangukiragutabara zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser mu gitondo zari ziparitse mu mbuga ya Stade Amahoro, hafi y’inyubako ya B.K Arena, aho ikiganiro n’abajyanama b’ubuzima na Perezida Kagame kiri kubera.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 24 Mutarama 2024, Minisitiri Nsanzimana Sabin yagaragaje ko kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse, u Rwanda rukeneye imbangukiragutabara 500. 

Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “Ubundi tuba twifuza ko yagera ku muntu mu minota itarenze 10, yakabya bikaba 15 bitewe n’aho uyihamagaye aherereye. Ni yo ntego yacu, kandi hari hamwe byatangiye gukunda. Ariko mu gihugu hose dufite imbangukiragutabara 210 gusa, ubundi dukeneye nibura 500.”

Kuri uyu wa 15 Kamena, Minisitiri Nsanzimana yatangaje ko izindi mbangukiragutabara nshya 80 zamaze kugera mu Rwanda. Ati: "Mu Rwanda twari dufite ambulances 247 ariko nyuma y’umukoro mwaduhaye, twafatanyije n’izindi nzego za Leta, cyane Polisi n’ingabo z’igihugu, hagurwa ambulances 243 ku buryo iza mbere 80 zageze hano mu Rwanda ndetse muri iki gitondo zikaba zatangiye kujya mu bitaro no mu ntara zose."

Minisitiri Nsanzimana yakomeje ati:"Turateganya ko mu mezi atatu cyangwa ane, buri karere kazagira ambulances nibura umunani nshya muri izi zaguzwe. Ubundi buri karere kagiraga ambulances esheshatu cyangwa indwi. Ni ukuvuga ko twongeye ubushobozi inshuro ebyiri zirengaho gato."

Muri Mutarama 2024, Minisitiri Nsanzimana yateguje ko Abanyarwanda ko uyu mwaka uzarangira ikibazo cy’ubuke bw’imbangukiragutabara cyakemutse.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.