RDC: Abasirikare 2 ba FARDC basanzwe bahiriye mu modoka bikekwa ko batwitswe n'abaturage

Published from Blogger Prime Android App

Abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), babonetse bapfuye nyuma yo gutwikwa n’abaturage ari bazima.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena ni bwo imirambo y’abo basirikare yabonetse mu gace ka Njiapanda ko muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru Politico kiravuga ko aba basirikare batwikiwe mu kamyo yari yikoreye imbaho. Urubyiruko rwo muri kariya gace ni rwo rwabatwitse nyuma yo kubikangamo abarwanyi b’umutwe wa ADF umaze iminsi ukorera ubwicanyi muri kiriya gice.

Amakuru yemezwa na Sosiyete Sivile yo muri aka gace avuga ko bariya basirikare bacyeketsweho kuba abarwanyi ba ADF, bijyanye no kuba baravaga mu gace ka Kambau uyu mutwe uheruka kwiciramo abasivile babarirwa muri za mirongo.

Amakuru avuga ko Kambau bariya basirikare bari bavuye kuhafata ibiribwa bari bashyiriye bagenzi babo bari ku rugamba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.