Putin Vladimir yakomereje uruzinduko rwe muri Vietnam nyuma yo kuva muri Koreya ya Ruguru.



Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yageze mu murwa mukuru wa Vietnam Hanoi kuri uyu wa Kane nyuma y’uko asoje urwo yakoreye muri Korea ya Ruguru.Uru rugendo rusobanurwa nk’ikigaragaza inkunga ya diplomasi Uburusiya bugifite muri ako karere.

Umubano wa Vietnam n’Uburusiya ni nta makemwa kuva mu myaka myinshi ishize, by’umwihariko mu mikoranire mu bya gisirikare, ubukungu ndetse na dipolomasi kuva Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zashyirwaho.

Ku wa gatatu ubwo yari muri Korea, Putin yashimye ibihugu bikigendera ku mahame y’Abakomunisiti by’umwihariko ibyo muri Aziya mu gushaka kubafasha kubongerera ubushobozi mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine. 

Putin yaherukaga gusura Vietnam mu 2017 ubwo yari yitabiriye inama y’ubufatanye mu bukungu bwa Aziya-Pasifika (APEC).Yavuze ko Uburusiya na Vietnam na byo bisangiye byinshi. Kuri uyu wa kane, biteganyijwe ko Putin aza guhura n’abayobozi ba Vietnam.

Ubwo yari muri Koreya ya ruguru, Putin yemerewe na mugenzi we, Kim Jong Un ubufasha mu bya gisirikare kugira ngo akomeze arwane kandi azatsinde intambara arwanamo na Ukraine, yo ikaba ishyigikiwe n’Abanyamerika n’Abanyaburayi.

Amerika hamwe n’inshuti zayo z’Abanyaburayi ntabwo bishimiye uru ruzinduko nyuma y’uko bari basanzwe bafite amakuru y’uko Koreya ya Ruguru iha Uburusiya intwaro ariko birashoboka ko ubu bwoba buri bwiyongere nyuma y’isinywa ryariya masezerano.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.