Kigali: Icyimoteri cya Nduba kigiye kuba igisubizo nyuma y'imashini zahashyizwe zizajya zitunganya imyanda.

 


Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, Minisiteri y’ y’Ibidukikije (MINEMA), ku bufatanye n’Ikigo cyita ku Bidukikije (GGGI-Rwanda) ndetse n’Umujyi wa Kigali, batashye ibikorwa remezo by’icyitegererezo, byubatswe hagamijwe kubyaza umusaruro imyanda ku Kimoteri cya Nduba.

Mu bikorwa byatashywe harimo imashini zigezweho, ndetse n’inyubako byose byakozwe mu gushyira mu bikorwa umushinga uhuriweho, watangijwe muri 2021 ukazageza muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Uyu mushinga watewe inkunga na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’Ikigo cyo muri Luxembourg gishinzwe kubungabunga ibidukikije (Climate and Biodiversity of the Grand Duchy of Luxembourg), ukaba ari intambwe ikomeye ku Rwanda mu rugendo rwo kubyaza umusaruro imyanda ku buryo burambye, ndetse n’ubukungu bwisubira.

Mu bikorwa byatashywe, harimo imashini ivangura imyanda ibora n’itabora. Iyi mashini ifite ubushobozi bwo kuvangura toni 100 z’imyanda ku munsi.

Hatashywe kandi imashini ikora nk’umunzani, uzajya upima imyanda yose yinjiye mu Kimoteri cya Nduba. Uyu munzani ufite ubushobozi bwo gupima kugeza kuri toni 60.

Muri uyu mushinga kandi hatashywe inyubako izajya ihindura imyanda ikayikoramo ifumbire y’imborera.

Uretse ibi bikorwa remezo biri i Nduba kandi, mu gihe cya vuba mu Mujyi wa Kigali hazashyirwa imashini enye, aho abaturage bazajya bashyira amacupa yakoreshejwe, yaba ay’ibirahure cyangwa aya pulasitike, hanyuma zikayatunganya bitewe n’ubwoko bwayo.

Izo mashini zizajya ziha igihembo umuntu ushyizemo icupa ryakoreshejwe, cyaba icy’amafaranga cyangwa se ikindi kintu.



Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko ibi bikorwa bishimangira imikoranire hagati ya Guverinoma y’u rwanda n’iya Luxembourg, mu gukemura ibibazo bibangamira ibidukikije ndetse no kwihutisha iterambere.

Yagize ati “Imyanda ikwiye kugaragara nk’ibikoresho by’ibanze bikwiye guhabwa agaciro. Iyi myumvire ni yo izahindura urwego rw’imyanda, kandi ifashe Igihugu kugera ku cyerekezo kirambye mu kuringaniza imyuka ihumanya ikirere”.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, avuga ko iki gihugu kizakomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije, ari nako gishyigikira ubufatanye mpuzamahanga.

Agira ati “Uyu mushing ani urugero rwiza rw’uburyo kubungabunga ibidukikije bishobora guhuzwa no guhanga amahirwe mashya y’ubukungu bushya bwisubira, Abanyarwanda bose bakungukiramo”.

Minisitiri w’Ibidukikije, Ikirere n’Urusobe rw’Ibinyabuzima muri Luxembourg, Serge Wilmes, yavuze ko bashimishijwe no kuba uyu mushinga ugeze ku musozo, yongeraho ko ibikorwa remezo byose byashyikirijwe Umujyi wa Kigali ari iby’abaturage bawo, bikazafasha mu kubyaza umusaruro imyanda yo muri uyu Mujyi.

Uyu mushinga uzazamura ingufu z’u rwanda mu gushyiraho uburyo burambye kandi bwisubira bwo kubyaza umusaruro imyanda, bikazagirira akamaro abaturage muri rusange ndetse n’urusobe rw’ibidukikije.

Uyu mushinga ukaba kandi ugamije kugabanya ubwinshi bw’imyanda mu Kimoteri cya Nduba, ahubwo hagashyirwa imbaraga mu kuyibyaza umusaruro mu buryo bw’ikoranabuhanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.