Kwamamaza

Perezida Paul Kagame, yashimiye Koreya y'Epfo uruhare yagize mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda na Afurika muri rusange


 

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ufite byinshi utanga nk’ibisubizo byumwihariko mu bucuruzi mpuzamahanga binyuze mu isoko rusange ndetse ko mu bihe biri imbere izakomeza kuba izingiro ry’iterambere ku Isi.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu gutangiza inama ya mbere ihuje Umugabane wa Afurika na Korea y’Epfo, Korea - Africa Summit.

Iyi nama irimo kubera muri iki gihugu yayobowe na Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed El Ghazouani unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umukuru w’igihugu mu ijambo rye yashimiye Perezida wa Koreya y’Epfo na Guverinoma y’iki gihugu muri rusange, ku kuba barateguye iyi nama yabahuje na Afurika ndetse avuga ko Koreya y’Epfo na Afurika byagiye bifatanya neza kandi bigatanga umusaruro.

Yagize ati: "Koreya y’Epfo na Afurika byagiye bifatanya neza kandi bigatanga umusaruro. Koreya ni igihugu gikomeye ku isi, kandi Afurika ni umugabane w’ingenzi. Kuri twe birasanzwe ko twifatanyiriza hamwe, mu myaka myinshi iri imbere, kandi kubw’impamvu nyinshi”.

Yakomeje agira ati: "Icya mbere, Koreya izi agaciro k’ubusugire n’ubwigenge, ndetse n’urugamba rusabwa kugira ngo hashyirweho politiki nziza kandi iboneye. Ibyo bidufasha kurebana amaso ku yandi, tukubahana kandi tukishimanye”.

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko igihugu cya Koreya y’Epfo uburambe gifite bwatumye iba igihugu kigera ku mpinduka zidasanzwe mu biragano bitandukanye.

Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku mpamvu zituma Afurika itaba umugabane winjiza amafaranga menshi ndetse no gutera imbere mu buryo bwihuse, maze agaragaza ko ibyo bishobora kugerwaho mu buryo bwiza hibandwa ku kwimakaza umutekano, guteza imbere inzego z’ubuzima, uburezi, n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame, yavuze ko ibi byose bishoboka, bitewe n’uburyo ibihugu byashyira imbaraga mu gukemura bimwe mu bibazo by’imiyoborere ndetse urubyiruko rwo muri Afurika rukeneye ayo mahirwe.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubufatanye na Koreya y’Epfo haba ku gihugu cy’u Rwanda ndetse na Afurkia muri rusange, bwagiye bwibanda ku guhanga udushya ndetse n’ubufasha mu bikorwa biteza imbere ikoranabuhanga rigezweho.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: "Iyi nama itwibutsa ko n’ibindi byinshi bishobora gukorwa. Kuva mu buhanga bw’ubwenge bw’ubukorano na robo, kugeza ku bikoresho bito bito mu by’ingufu za kirimbuzi, mu gutwara ingufu hakoreshejwe ibikoresho by’ibanze, Afurika na Koreya bigomba kuba bifatanyiriza hamwe”.

Umukuru w’igihugu niho yagaragaje ko ibyo byose Afurika ibyifitemo ndetse ko ari umugabane ufite byinshi utanga nk’ibisubizo, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi binyuze mu isoko rusange rya Afurika.

Ati: "Afurika ifite byinshi itanga mu bisubizo mu bucuruzi, cyane cyane yifashishije isoko rusange rya Afurika. Kwihuza kwa Afrika, cyane cyane binyuze mu rubyiruko rwacu rushoboye cyane, bizatanga inyungu mu myaka mirongo iri imbere. Afurika izaba izingiro ry’iterambere ku isi, bityo ahazaza hacu heza ntidukwiye kuhafata nk’ibyoroshye”.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nzira y’ubufatanye hagati ya Afurika na Koreya y’Epfo, ariko kugira ngo bigerweho ubufatanye bukwiye kwagukora no mu zindi nzego zirimo ibibazo bibangamiye Isi.

Perezida Paul Kagame, ubwo yasozaga ijambo rye, yasabye abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ihuza Koreya y’Epfo na Afurika mu gukorera hamwe ndetse no gushyira mu bikorwa imye mu myanzuro igomba gufatirwa muri iyi nama nk’uburyo bugamije kuruhaho gushyiraho urufatiro rw’ubufatanye bumaze imyaka irenga ibinyacumi byinshi.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.