Nyuma y'amezi uruganda rwa Kabuye rudakora, ruratangaza ko ibiciro by'isukari bigiye gusubira hasi

 


Ubuyobozi bw’Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye bwatangaje ko hakenewe umusaruro uhagije w’ibisheke kuko kuva basubukuye imirimo bagatangira kohereza isukari ku isoko ryo mu gihugu, byatumye ibiciro bihita bigabanyuka.

Muri Werurwe 2024 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwahagaritse ibikorwa byarwo by’agateganyo nyuma y’uko hegitari 700 mu 2000 ruhingaho ibiheke zari zangijwe n’ibiza.

Ibi byagize ingaruka ku biciro by’isukari ku isoko ry’imbere mu gihugu byahise bizamuka cyane.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere y’Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye, Rwibasira Joel yabwiye RBA ko bakimara gusubukura imirimo ibiciro by’isukari byavuye ku 1600 frw bigahita bigera ku 1200 frw

Ati “Turavugana na Leta, isanzwe idufasha n’ubusanzwe…umushinga twari dufite wo gukora uruganda runini ariko hagati aho dushake ubutaka kuko ari yo mbogamizi nini ihari, turashaka ko badufasha nibura ibishanga bimwe na bimwe bihari duhingemo na byo twongere umusaruro w’ibisheke kuko bigaragara ko isukari iyo ibonetse uwo mwanya igiciro kimanuka mu buryo bugaragara. Umunsi dusohora isukari hano ibiciro biragwa, bigaragaza ko hari uruhare runini cyane tugira ku isoko.”

Mu mezi atatu ashize, uru ruganda rwashoye miliyoni zisaga 300 Frw mu kurusana.

Ubusanzwe uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 600 z’ibisheke ku munsi, zibyara toni 30 z’isukari itunganyije neza.

Gusa kubera umusaruro muke w’ibisheke, uru ruganda rugaragaza icyuho cya toni ibihumbi 17 ku mwaka, bituma Leta itumiza isukari ku isoko mpuzamahanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.