NEC yatangaje urutonde ndakuka ku bakandida bashaka kwiyamamaza ku myanya itandukanye

Published from Blogger Prime Android App
Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, yemeje abakandida ntakuka batatu bemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Abo NEC yemeje ni Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Aba bakandida NEC yaherukaga kubatangaza by’agateganyo nk’abemerewe kwiyamamaza.

Kagame, Habineza na Mpayimana bari mu bakandida icyenda bari bashyikirije NEC kandidatire zabo basaba kwiyamamaza, mbere y’uko batandatu babyangirwa.

Aba bakandida ni ku ncuro ya kabiri bagiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko no muri 2017 bahatanye.

Icyo gihe Kagame ni we watsinze aya matora ku majwi 98,8%. Mpayimana agira 0,73%, naho Dr Habineza agira 0,48%.

Usibye abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Komisiyo y’amatora yanatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora y’abadepite.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga 2024; mbere y’umunsi umwe ngo amatora atangire.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.