Kwamamaza

APR FC undi mukinnyi akaba arayisezeye.

Published from Blogger Prime Android App

Myugariro Buregeya Prince wakinaga mu ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye nayo nyuma y’imyaka 7 yari ayimazemo ashimira ubuyobozi bwayo n’abafana bayo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 nibwo uyu musore yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yanditse ati: "Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC,bwemeye ubusabe bwanjye mu bwumvikane bwo gutandukana. Nshobora kwishimira gusa ibyo nagezeho muri iyi myaka 7 ishize nambaye umwenda w’umukara n’umweru."

Yakomeje agira ati: "Intsinzi, ibikombe ndetse n’ibindi byo Kwibuka twakoranye ntabwo bigereranywa. Ndashimira abafana ba APR FC byimazeyo ku bw’ubufasha n’icyizere nakiriye kuva ku munsi wa mbere. Abafana mwese mwarakoze. Igihe kirageze cyo kugenda".

Buregeya yageze mu ikipe y’Ingabo z’igihugu muri 2017 avuye mu ikipe y’abato ya Intare, kuva yayigeramo niwe wagiye akunda kubona umwanya wo gukina gusa bigeze mu mwaka w’imikino wa 2022-23 atangira kugira ibibazo by’imvune ndetse yewe bituma atangira no gutakaza umwanya wo gukina ari nabyo bitumye afata umwanzuro wo kuyivamo amasezerano ye atarangiye kugira ngo ajye gushaka aho abona umwanya wo gukina.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.