Cyril Ramaphosa arashyirwa mu majwi ko ashobora kongera kuyobora Afurika y’Epfo

Published from Blogger Prime Android App

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo iraterana kuri uyu wa Gatanu, yitoremo abayobozi ndetse inatore Perezida, aho byitezwe ko Cyril Ramaphosa atorerwa indi manda.

Nubwo ishyaka rye ANC ritabonye ubwiganze busesuye mu matora aherutse y’abadepite, Ramaphosa ashobora gutorwa kuko hashize iminsi ANC iri mu biganiro n’andi mashyaka bashobora gufatanya bagashyiraho Guverinoma ihuriweho.

Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Fikile Mbalula yavuze ko bari mu biganiro n’ishyaka DA ryaje ku mwanya wa kabiri mu matora ndetse n’andi mashyaka matomato.

Ramaphosa usanzwe ari Perezida ni we uhabwa amahirwe yo gutorwa kuko nta rindi shyaka riragaragaza ko ritanga umukandida.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.