Mvukiyehe Juvénal wayoboye ikipe ya Kiyovu sports, yakuwe mu banyamuryango b'iyi Kipe kubera amafuti atandukanye.

Published from Blogger Prime Android App
Ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports, bwamenyesheje Mvukiyehe Juvénal wayoboye iyi kipe ko yamaze kwamburwa Ubunyamuryango kubera imanza yayishoyemo.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yandikiye Mvukiyehe Juvénal amumenyesha ko yambuwe Ubunyamuryango mu buryo bw’agateganyo.


Ibi bibaye nyuma y’aho Mvukiyehe wayoboye Urucaca, asohowe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe iherutse guhuza Abanyamuryo b’iyi kipe yo ku Mumena.

Mu ibaruwa uyu muyobozi wa Addax SC yandikiwe, yabwiwe ko impamvu yambuwe Ubunyamuryango bw’Umuryango wa Kiyovu Sports by’agateganyo, ari uko atabashije kubahiza amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere y’Umuryango.

Uretse ibi kandi, yabwiwe ko izindi mpamvu zatumye yamburwa Ubunyamuryango bw’Urucaca, harimo gushora ikipe mu manza, gukoresha nabi umutungo wa yo no gucamo ibice Abanyamuryango ba Kiyovu Sports.

Uyu mugabo akomeje kugirana ibibazo n’Umuryango wa Kiyovu Sports ndetse imanza baburana zagejejwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Mvukiyehe Juvénal yayoboye Kiyovu Sports mu myaka itatu ishize, ayisigira igikombe kimwe cya Made In Rwanda, yegukanye itsinze Rayon Sports.

Published from Blogger Prime Android App

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.