Musanze: Isoko rya Kijyambere ryitezweho guca akajagari mu bucuruzi, rigiye kuzura bidatinze.

Published from Blogger Prime Android App
Imirimo yo kubaka Isoko rya kijyambere ry’ibiribwa rya Musanze, riherereye mu mujyi wa Musanze iri kugana ku musozo aho igeze ku kigero kiri hejuru ya 96% ishyirwa mu bikorwa, ndetse imyiteguro yo gutangira kurikoreramo igeze kure.

Iryo soko rizuzura ritwaye Miliyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ryatangiye kubakwa mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, nyuma yo gusenya iryari rihasanzwe kuko ryari ryarashaje kandi ari ritoya.

Rifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abasaga ibihumbi 2, rikagira depo zizajya zifashishwa mu kubikamo imyaka, igice kinini kizakorerwamo ubworozi bw’inkoko no gutunganyirizamo inyama z’amoko atandukanye na Parikingi.

Ni isoko kandi ryubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije kuko uretse ubusitani buri kuzengurutswa ku nkengero zaryo, ryubakanywe n’uburyo rifata amazi y’imvura agatunganywa akongera gukoreshwa.

Ugeze aho riri kubakwa, ubona ko imirimo iri hafi kurangira. Abaturage barimo na Byukusenge Jeannine, bavuga ko iri soko bari baribabaye.

Ati: “Iryahahoze mbere kubera ukuntu ryari rishaje, ryajyaga ryuzuramo ibyondo bikabangamira abacuruzi, abaguzi ndetse n’ibiribwa bikangizwa n’izuba cyangwa imvura. Kuba twubakiwe iri soko rishya rigezweho rero, uretse kuba rije gukuraho izo mbogamizi, rizaba n’igisubizo cy’isura nziza y’umujyi wacu, aho tugiye gutandukana n’ingaruka twaterwaga n’ibiribwa twaguraga mu buryo bw’akajagari byandagaye ku gasozi.”

“Ibi bigiye kudutera umwete wo gukora tutikoresheje, tuve mu bukene, twongere imari. Ubu dushishikajwe no kuzabona umunsi ugeze tukaritaha ku mugaragaro tugatangira kurikoreramo."
Published from Blogger Prime Android App

Ab’amikoro macye biganjemo abazunguzayi (abatembereza ibicuruzwa) b’ibiribwa, bifuza ko bazagenerwa igice cyihariye bazajya bacururizamo, kugira ngo bibarinde guhora mu mihanda birirwa bazengurukamo bikoreye ibicuruzwa mu ma basi, indobo cyangwa ibitebo babitembereza mu gihe babishakira abaguzi.

Mukamanzi Stephanie agira ati: “Nkatwe b’abazunguzayi kenshi tuba dufite igishoro kidashyitse, ari nayo mpamvu dutinya kujya mu masoko ngo tuhafate ibibanza byo gucururizamo nk’abandi kubera gutinya imisoro iba irenze ubushobozi bwacu.”

Akomeza agira ati “Nk’ubu njyewe nshora ibihumbi 3000 nkabiranguramo agapaniye k’amacunga, ntemebereza mu muhanda ku munsi, nkungukamo nk’amafaranga atarenga 500. Ayo mafaranga rero umuntu ntiyayakuramo ibitunze umuryango ngo havemo n’ibihumbi 15 cyangwa ibihumbi 20 byo gukodesha igisima cyo gucururizaho ku kwezi mu isoko. Ubwo rero nk’iri soko rishya ryuzuye, baturebera ukuntu badushyiriraho ahagenewe ab’amikoro macye tukajya tuhacururiza ntidukomeze kubaho mu buzima bwo kwirirwa ku gasi.”

Kubaka iri soko byatanze akazi ku basaga 700 bakora amanywa na nijoro, ubu bakaba bageze ku cyiciro cyo gutera amarangi, ubusitani n’indi bijyanye n’amasuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko iri soko rizaba ryuzuye bitarenze muri Kamena 2024. Ati: “Urebye risa n’iryamaze kuzura, ubu igisigaye ni imirimo yanyuma ijyanye n’isuku. Uku kwezi turimo kurarangira imirimo yose yarangiye, turitahe ku mugaragaro kandi ritangire gukorerwamo. Ni igikorwaremezo cy’ingirakamaro cyane yaba ku baturage n’iterambere ry’Akarere ka Musanze muri rusange.”

Akomeza agira ati “Muri rusange ni isoko ryubatswe mu buryo ibyiciro byose byaba abaciriritse n’ab’ubushobozi bwisumbuyeho bazibonamo. Uretse kuba igisubizo ku bakora ubucuruzi bw’ibiribwa, n’abahinzi ubwabo bagiye kubona ahasobanutse bazajya bagemura umusaruro wabo kandi hagutse. Ibi ni ibyiza dukomora ku miyoborere myiza dufite ubu. Abaturage nibamenye ko ari iryabo, baryiteho, baribungabunge neza kugira ngo ribungukire babashe kwiteza imbere”.

Ni isoko riri kubakwa na Reserve Force; ingengo y’imari iri gukoreshwa muri iyo mirimo yatanzwe n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe Iterambere (Enabel).

Ubu Akarere kari muri gahunda yo kureba uko gatangira kwakira ubusabe bw’abakeneye kwiyandikisha kuzarikoreramo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.