Kwamamaza

Irushanwa ry'abahanzi mu gusubiramo indirimbo. Umuhanzi Nel nawe yasubiyemo indimbi "Nywe" ataka Perezida w'u Rwanda

Published from Blogger Prime Android App
Nel Ngabo yashyize hanze indirimbo ‘Nywe’ yasubiyemo avuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame, aho ashimira ibikorwa by’indashyikirwa yafashije u Rwanda mu kwiyubaka mu myaka 30 ishize rwibohoye.

Ni indirimbo uyu muhanzi yasohoye yumvikanamo amagambo ashimira Perezida Kagame uburyo akomeje guharanira iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda ari nako asigasira umutekano.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, Nel Ngabo agira ati “Twamuhisemo batureba, u Rwanda rutubana ubuki, yarukuye habi cyane bamwe banze ko rutuza ubu baravuga ngo nywe, singire uwo numva ngo nywe!”

Si mu nyikirizo gusa kuko n’ibitero by’iyi ndirimbo byumvikanisha amashimwe y’uyu muhanzi kuri Perezida Kagame.

Hari aho Nel Ngabo agira ati “Abyuka buri munsi kare kare mu gitondo, butaracya twese tugisinziriye, igihugu cyose akagishyira ku murongo ngo hatagira umwanzi uduca urwaho, yiyimye byinshi ku bw’inyungu, adukiza ibibazo uruhuri byari ingutu, akomeje guhesha Umunyarwanda wese ishema ibikorwa bye ubwabyo biravuga[…]”

Uyu muhanzi ariko kandi yanaboneyeho umwanya wo kuragiza u Rwanda Nyagasani kuko abarurwanya bahagurutse, ati “None abapinga barahagurutse barashaka ko twangara birenze, Nyagasani Mana badukize dukomeze inzira igana imbere uturindire u Rwanda, urinde n’umusaza.”

Iyi ndirimbo y’iminota ibiri n’amasegonda 59 igaragaramo amashusho y’ibikorwa y’iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe hari n’andi menshi yafatiwe muri Stade Amahoro ikomeje kuvugisha abatari bake.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.