Muhanga: Inkongi y'umuriro yibasiye ububiko bw'ibicuruzwa (depo) ibigera kuri miliyoni 70 birakongoka ntihasigara na busa.

Published from Blogger Prime Android App

Mu ma saa moya zo mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena 2024, inzu ibikwamo ibicuruzwa, mu nzu z’ubucuruzi ziherereye ahitwa mu Kizungu rwagati mu mujyi i Huye, hafi y’isoko, yahiriyemo iby’agaciro ka miliyoni 70, nk’uko bivugwa na nyir’ibyo bicuruzwa witwa Viateur Akimana.

Inkuru mbi y’uko ibicuruzwa bye byahiriye muri depo asanzwe abibikamo yamugezeho yagiye muri siporo, ariko yahageze ibyarimo byakongotse, atanabasha kugira icyo yakora, ku buryo kizimyamoto yatumijwe i Nyanza ari yo yabashije gutuma na depo zindi byegeranye zidashya.

Ku kibazo cyo kumenya aho inkongi y’umuriro yatumye ibyari muri sitoke ze bihinduka umuyonga, yagize ati “Byanyobeye. Byanyobeye kuko nta muriro wari muri kashi pawa (cash power) ngo mbe navuga ko byaturutse ku mashanyarazi. Keretse haramutse hari ayanyuraga mu butaka ahari.”

Icyakora, abageze ahabereye iriya nkongi bagiye bahuriza ku kuba ishobora kuba yaturutse mu nzu y’inyuma y’iyahiye, byegeranye cyane, bamwe bavugaga ko hari ifuru, abandi igikoni, bagatekereza ko ubushyuhe bwahaturutse ari bwo bushobora kuba bwatumye habaho inkongi.

Jean Paul Uwineza, umuzamu wari uhari inkongi itangira ni we wahuruje abahamagaye polisi bakanasambura inzu byegeranye kugira ngo zidafatwa, hanyuma bakanazisohoramo ibicuruzwa byarimo kugira ngo na byo bidashya. Yagize ati “Inyuma buriya ni ho waturutse, kuko ari na ho umwotsi waturutse. Waturukaga ku rukuta rw’inyuma, ukazamukira mu mabati, ukagira ngo ni ab’inyuma bacanye.”
Published from Blogger Prime Android App

Avuga uko byatangiye agira ati “Nsimbura aba nijoro saa kumi n’ebyiri. Ubwo nuriye hariya hejuru (Ni akazu ko gucungiramo abajura kashyizweho bimaze kugaragara ko abajura basigaye banyura mu bisenge by’amaduka), nicaramo umwanya. Mbona akotsi gatangiye gacumba, ariko nkagira ngo ni inyuma bacanye nk’ibisanzwe. Sinzi ukuntu nagiye kubona mbona umwotsi uriyongereye mpita njya gutabaza abakarani.”

Naho ku bijyanye n’ingano y’igihombo inkongi yamusigiye, Akimana yagize ati “Umuntu aba arimo imyenda ya banki. Nk’ubu nari naranguye nduzuza. Harimo imifuka y’umuceri 450 kuko ejo nari napakuruye Fuso yuzuye. Harimo kawunga zigera muri 350, udufuka tunini n’udutoya. Harimo n’ingufuri, amakarito ya kanta, ibibiriti, ibintu utabara.”

Yunzemo ati “Ugereranyije harimo ibicuruzwa bya miliyoni nka 70 kuko harimo ibyo nishyuye n’iby’abandi bari babimpaye ariko ntarabishyura.” Ku kibazo cyo kumenya uko aza kwitwara muri ibi bibazo, yavuze ko ahari abonye ubufasha bwa Leta wenda yagira icyizere, ariko ko nta kindi abona cyamufasha.

Ati “Wabigenza ute se ko ari nko gupfusha umuntu cyangwa nk’ikamyo igahirima ikagenda? Iyo byakugezeho urabyemera nyine. N’ubu umutima ntabwo uratera neza. Ari umugongo urandya, ari iki...umubiri wose ndi kumva nyine ntazi, nta n’ibitekerezo mfite.”

Published from Blogger Prime Android App
Abacuruzi bagenzi ba Akimana bamufitiye impuhwe kuko nta minsi yari ishize ikigo cy’imisoro n’amahoro kimuciye amande ya miriyoni umunani, kandi ngo urebye amakosa ni ay’uwamukoreye imenyekanishamusoro wabikoze nabi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.