Irushanwa ry'imodoka rya Huye Rally 2024 ryegukanywe n'Abanyarwanda. Burya abagore barashoboye!

Published from Blogger Prime Android App
Gakwaya Claude na Mugabo Jean Claude ni bo begukanye isiganwa ry’imodoka rya ‘Huye Rally 2024’ ryaberaga mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye kuva ku wa 14-16 Kamena 2024. 

Ni isiganwa aba bagabo begukanye bakoresheje amasaha abiri, iminota irindwi n’amasegonda 35, ni mu gihe Fred Kitaka Busulwa na Joseph Bongole bo muri Uganda batahanye umwanya wa kabiri, barushijwe iminota ine n’amasegonda 10.

Kalimpinya Queen yabaye uwa gatatu asigwa n’uwa mbere iminota 22 n’amasegonda arindwi, bituma anegukana igihembo cy’umugore witwaye neza mu isiganwa.

Abandi bari bitezwe muri iri siganwa ni Yoto Fabrice n’umuvandimwe we Fernand Rutabingwa, Anita Pendo watwaraga afatanyije na Adolphe Nshimiyimana kimwe na Sandrine Isheja wafatanyaga na Davite Giancarlo. Aba bari mu batabashije kurangiza isiganwa kubera ibibazo by’imodoka.

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude begukanye Huye Rally 2024, mu gihe bayiherukaga mu 2019 naho mu 2023 bwo bakaba batarabashije kurangiza isiganwa bitewe n’uko imodoka yabo yari yagize ikibazo.
Kalimpinya Queen ufatanya na Olivier Ngabo yongeye kwegukana umwanya wa gatatu yari yegukanye umwaka ushize.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.