Kwamamaza

Mu ruzinduko Putin yagiriye muri Koreya ya Ruguru, Kim Jong yatangaje ko yishimiye umwanzuro wafashwe na mugenzi we atera Ukraine.

Published from Blogger Prime Android App
Perezida wa Koreya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin cyo gutera Ukraine.

Intambara yo muri Ukraine ni kimwe mu byaranze i biganiro bya Kim Jong Un na mugenzi we, Putin uri kugirira uruzinduko muri Koreya ya Ruguru.

Putin yageze i Pyongyang ku wa Kabiri tariki 18 Kamena mu 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Putin yakiriwe mu cyubahiro gikomeye, ndetse nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro.

Perezida Putin yavuze ko ashimishijwe no kuba uru ruzinduko rubaye, agaragaza ko yifuza ko ibiganiro by’ubutaha byazabera i Moscow.

Ati “Umubano w’u Burusiya na Koreya ya Ruguru wubakiye ku mahame y’ubwubahane mu nyungu za buri ruhande, mu myaka myinshi ishize, ubucuti bukomeye no kuba abaturanyi beza byakomeje guhuza ibihugu byombi.”

Perezida Kim yumvikanye avuga ko uru ruzinduko ruzasiga umubano wa Koreya Ruguru n’u Burusiya ufashe indi ntera, ndetse agaragaza ko ashyigikiye icyemezo cya mugenzi we cyo gutera Ukraine.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje gushinjwa guha u Burusiya intwaro zifashishwa mu ntambara yo muri Ukraine.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.