Burera: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 38 bahawe moto, biyemeje gutanga serivisi zinoze kurushaho.

Published from Blogger Prime Android App

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 38 two mu Karere ka Burera bashyikirijwe moto ziborohereza mu kazi no mu ngendo, bahiga kurushaho kunoza serivisi baha abaturage.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe izo moto ni abasanzwe ari abakozi bayoboraga utugari, bajyaga bagorwa no kugera ku baturage mu gihe biyambajwe ngo bajye kureba ahari ibibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacundura, mu Murenge wa Rwerere, Twahirwa Joseph yagize ati "Ni byiza ko tubonye ibinyabiziga bizajya bidufasha mu kazi kacu ndetse tukagera ku muturage isaha ku isaha, ubundi byajyaga bitugora ndetse hamwe bikaduhenda cyane ariko ubu tugiye kujya tugerayo bitatugoye."

Aba bayobozi kandi bavuze ko ibi bikorwa bizarushaho kubafasha gukora inshingano zabo neza, bityo iterambere ry’akarere kabo ryihute.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyanamo mu Murenge wa Rugengabari, Uwamahoro Gloria, na we yagize ati "Ubundi twajya nko mu nama ku Karere tugahamagara umumotari tukamutegereza cyangwa tukaba tugenda n’amaguru, tugakererwa, hari n’igihe kugera ku baturage byatugoraha tugatanga ama tike menshi."

"Ubu ingendo zigiye kutworohera ndetse no kugera ku baturage bitworohere bityo serivisi dutanga zirusheho kunoga."

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yijeje bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa batari bagezwaho moto zabo, ko n’abo bazazihabwa nk’uko biri muri gahunda yateganyijwe, asaba abamaze kuzihabwa kuyikoresha muri gahunda zagenwe zo kugeza serivisi nziza ku baturage.

Yagize ati “Ku bahawe moto biri muri gahunda yo kuborehereza, mwegere abaturage mumenye ibibazo bafite mubafashe kubikemura, mumenye gukumira ibyo biteza ibibazo aho gutegereza ngo birinde kugira abo bihitana. Ntizikoye gukoreshwa ibyo zitagenewe nko kuzitwaraho imihigo n’ibindi, ni ukuborohereza gufasha abaturage kugera kuri serivisi nziza."

Akarere ka Burera kagizwe n’utugari 69. Kuri ubu abanyamabanga nshingwabikorwa 38 nibo bahawe moto mu gihe n’abandi basigaye bazagenda bafashwa kuzibona nibamara kuzuza ibisabwa.

Akarere gafasha abo ba gitifu b’utugari kubona moto ku nguzanyo izishyurwa mu myaka itanu ndetse kakabaha ’nkunganire’ mu kuyishyura no kubona lisansi yo gukoresha bajya mu kazi kabo ka buri munsi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.