Ibikorwa byo kwagura umuhanda Muhanga -Kigali bigiye gutangira mu munsi iri imbere



Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye kuvugururwa no kwagurwa,iyi mirimo nk’uko biteganyijwe ikaba izatangira umwaka utaha muri Nyakanga 2025. Ibi bikazaba biturutse ku nguzanyo Banki ya EximBank yo muri Korea y’Epfo yemereye u Rwanda ya Miliyoni 120 z’Amadorari ya Amareka.

Biteganyijwe ko hazasanwa ibilometero 45, hanagurwe igice cy’inzira enye kireshya n’ibilometero 12,2. Iyi mirimo izasozwa mu myaka ibiri n’igice.

Umuhanda ugizwe n’ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere ahitwa Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

Gusa bigeze ahitwa Kivumu gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga, kugeza i Kabgayi na ho hazaba hari inzira enye.

Kuri yu muhanda hazaba hariho igisate kigenewe amakamyo yikoreye ibintu biremereye [climbing lane] kizafasha imodoka zisanzwe kubona uko zikomeza urugendo rwazo zitabangamiwe n’amakamyo.

Intumwa za Koreya y’Epfo ku itariki ya 12 Mata 2024 zaje mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo, Ubutaka n’Ubwikorezi, Sangwoo Park bagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente,Ibi biganiro byibanze ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Korea y’Epfo hubakwa n’ibikorwaremezo.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 148 frw.

Umuhanda Kigali-Muhanga waherukaga kuvugururwa mu 2000. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, kigaragaza ko uyu muhanda wari warashaje, waragiye ucikamo ibice ahantu hatandukanye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.