Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yatanze ikizere ko kumasoko bigiye kugenda neza nyuma y'igabanuka rya peteroli

 


Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangaje ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bigiye gutuma n’ibiciro ku isoko bimanuka by’umwihariko ibikomoka hanze.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyijwe bizagira ingaruka nziza ku biciro by’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa.

Ati: “Ni inkuru ikomeye cyane ku bucuruzi,kuko mubizi twagiye tugira ibihe bigoye ibiciro bikazamuka nubwo leta yakoraga ibishoboka ngo bitazamuka cyane.

Iyo ubunye amafaranga angana kuriya agabanutse kuri lisansi, 101 FRW, mazutu 32 FRW.Ni ikintu cyiza cyane. Ntabwo dushyiraho ibiciro by’ikamyo itwaye ibirayi ibivanye Musanze ibijyanye ahandi, ariko abakenera serivisi yo gutwara ibintu iyo babonye ibiciro bya lisansi byagabanutse bagira aho baganirira kugira ngo nabo babimanure.

Ibyo turabyiteze cyane kandi bikagira ingaruka ku biciro ku masoko… Nta gushidikanya muri ibi bihe tugiye kujyamo by’icyi aho ibiciro bimanuka cyane ku bikomoka hanze, birafasha cyane kugira ngo ibiciro bye kwiyongera ku masoko.”

Yakomeje avuga ko ari inkuru nziza kandi bifuza ko byakomeza kumanuka ku rwego mpuzamahanga kugira ngo ibiciro bigabanuke muri rusange.

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa buri mezi abiri. Kugeza ubu ibyakurikizwaga byashyizweho kuva ku wa 5 Mata 2024.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko igiciro cya lisansi cyagabanutseho 101 Frw, aho cyavuye ku 1764 Frw kuri litiro gishyirwa ku 1663 Frw mu gihe icya mazutu cyavuye ku 1684 Frw kigera ku 1652 Frw, angana n’igabanuka rya 32 Frw.

Ibiciro bishya bya RURA byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena 2024. Biteganyijwe ko bitangira kubahirizwa uyu munsi kuva saa Tatu z’ijoro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.