Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa yirengagije Vice Chancelier w’u Budage washakaga ko baganira

 


Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Qiang, bivugwa ko tariki ya 21 Kamena 2024 yanze guhura na Vice Chancelier w’u Budage akaba na Minisitiri w’ubukungu no kurwanya ihindagurika ry’ibihe, Robert Habeck, atamumenyesheje impamvu.

Ni mu gihe Habeck yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bushinwa, rwari rugamije ibiganiro ku mwuka mubi ushingiye ku bucuruzi mpuzamahanga watutumbye hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwa mbere umuyobozi mukuru wo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) agiriye mu Bushinwa, kuva mu cyumweru gishize ubwo watangazaga politiki nshya y’imisoro kuri iki gihugu kiri ku mugabane wa Asia.

Muri iyi politiki, EU yatangaje ko imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zikorwa n’ibigo byo mu Bushinwa bizajya byishyura imisoro iri ku gipimo cya 38%. Leta y’u Bushinwa na yo yahise ifata ingamba zibangamira ibicuruzwa bikomoka ku ngurube.

Ubwo Habeck yageraga i Beijing, yamenyeshejwe ko bitashoboka ko ahura na Qiang mu gitondo mbere yo kwerekeza mu ntara ya Shanghai, ahubwo ko icyashoboka ari uko yaganira n’abo muri guverinoma baribategere Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa.

Ikinyamakuru Die Welt cyo mu Budage cyatangaje ko Habeck atigeze amenya impamvu Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa atahuye na we, kandi byari byateganyijwe.

Bivugwa ko Habeck ubwo yageraga kuri Ambasade y’u Budage i Beijing, yagaragaje ko atishimira politiki y’ubucuruzi igihugu cyabo cyashyiriyeho u Bushinwa. Ikindi ni uko ngo yagaragaje icyizere gike cy’uko uruzinduko rwe rwakuraho uyu mwuka mubi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.