Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahakanye igitekerezo cyo guhagarika intambara.



Nubwo ari ku gitutu cy’amahanga amugaragaza nk’uri kugira uruhare ku byaha by’intambara ndetse bamwe bakabigereranya na Jenoside, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ingabo ze zitazigera zirambika intwaro mu gihe umugambi wazo utagezweho.

Netanyahu yavuze ko atazarekeraho kurasa kuri Gaza mu gihe umutwe wa Hamas utararimburwa burundu ngo wamburwe n’ububasha bwose ufite mu bijyanye no kuyobora iyi ntara, ndetse ngo ntibazahwema mu gihe hari Abanya-Israel bashimuswe batarabohozwa.

Uru ruhande Netanyahu yarugaragaje mu gihe mu minsi mike ishize Perezida Joe Biden yatangaje ko Israel yahaye Hamas gahunda irambuye yo gushyira akadomo ku ntambara.

Ni gahunda na Hamas yemera, ikavuga ko mu gihe Israel yashyira mu bikorwa ibyo ivuga “natwe tuzakora ibisabwa ngo intambara irangire.”

Ibi bivugwa mu gihe ibitero by’indege bigikomeje mu Mujyi wa Rafah, bikagaragaza ko ibyo biganiro kugira icyo bigeraho bigoye.

Itangaza ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri Netanyahu, rivuga ko “ibisabwa ngo intambara ishyirweho akadomo nti byahindutse.”

Riti “Birimo gusenya burundu Hamas n’ubushobozi bwayo bwo kuyobora, kubohoza Abanya-Israel bashimuswe ndetse no kumenya neza ko Gaza itazongera ukundi kuba ikibazo kuri Israel.”

Rishimangira ko kandi Israel izakomeza guhatana uko ishoboye kose kugira ngo igere kuri izo ntego, mbere y’uko amasezerano ajyanye no kurangiza intambara yashyirwa mu bikorwa ndetse ko nta masezerano na make azasinywa ibyo bidakozwe.

Ibijyanye no gusoza intambara birimo kuvana ingabo za Israel muri Gaza no guhanahana abaturage, ni ukuvuga Israel igaha Palestine imfungwa zayo.

Ibyo bizakurikirwa no gucyura abaturage ba Israel bashimuswe barimo n’abasirikare, bigakurikirwa no gukusanya imirambo y’Abanya-Israel bashimuswe ariko bagapfa, kugira ngo bajye gushyingurwa mu cyubahiro.

Icyo gice kizajyana no kureba uburyo Gaza yakongera gusanwa bigizwemo uruhare na Amerika ndetse n’indi nkunga y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, hubakwa inzu zo kubaho, amashuri n’ibitaro n’ibindi.

Umwe mu bayobozi bo mu mutwe wa Hamas, Basem Naim, yavuze ko nubwo biteguye ibiganiro byo gusoza intambara, babona ko umugambi wa Israel wo kurimbura Hamas utahindutse ariko ko itazanawugeraho.

Ati “Nibagerageza gukomeza, bazabona ko Abanye-Palestine biteguye kurinda ko [Israel] yakwigarurira Palestine.”
Iyi ntambara ifite umuzi ku wa 07 Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga ibitero kuri Israel bigahitana abarenga 1200, ikanashimuta abarenga abarenga 250.
Israel yahise itangiza ibitero kuri Hamas, aho kugeza ubu abarenga ibihumbi 36 bamaze kwicirwa muri Gaza.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.