Dore amafoto ya bimwe mu byamamare ku isi yose, BAL yari yatuzaniye i Kigali

 


Muri iki Cyumweru ibyamamare bitandukanye ku isi yose byari biteranyije mu Rwanda, ahaberaga imikino ya Basketball Africa League, izwi nka BAL yahuzaga amakipe ahiga ayandi mu mukino wa Basketball muri Afurika.

Ni imikino yasojwe Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye BAL 2024 itsinze Al Ahly Benghazi amanota 107-94, mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 1 Kamena 2024 muri BK Arena yari yuzuye abafana.Uretse uyu mukino iyindi yabanje yagiye irebwa n’ibyamamare bitandukanye bikomeye mu muziki, sinema n’ibindi.

Mu bakurikiye iyi mikino bazwi harimo umuhanzikazi w’Umunya-Kenya, Victoria Kimani, uwo muri Tanzania Jux, umunyarwenya w’Umunyamerika ukomeue ku isi yose Dave Chapelle, umunya-Nigeria Mr Eazi wubatse izina mu muziki na Maglera Doe Boy uzwi mu myidagaduro muri Afurika y’Epfo.

Mu bandi bitabiriye iyi mikino harimo Boris Frederic Cecil Tay-Natey Ofuatey-Kodjoe wamamaye isi nka Boris Kodjoe muri sinema y’Isi, Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya , Adekunle Gold na Sandy Lal usanzwe ari umu-DJ ukomeye uvanga imiziki ya Hip Hop muri Amerika.

Hari kandi Kialana Glover usanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika n’umugore wa Ludacris, Eudoxie Mbouguiengue, umukinnyi wa filime w’Umunya-Kenya Jacky Vike cyangwa se Awinja nawe ni umwe mu bitabiriye imikino ya BAL ndetse agaragaza ko yishimiye kuza mu Rwanda.

Abakinnyi ba filime bakomoka muri Afurika y’Epfo Bontle Moloi na Pearl Thusi wamamaye nka Queen of Sono bari mu bitabiriye imikino ya BAL banagaragaza akanyamuneza ubwo bari bicaye muri BK Arena yabereyemo iyi mikino kuva itangiye kugeza irangiye.





No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.