Kwamamaza

Karongi: Abasenyewe n'ibiza barashinja ubuyobozi kudakemura ibibazo byabo uko bikwiye.



Abaturage bo mu karere ka Karongi bimuwe mu byabo n’ibiza, ntibavuga rumwe n’Ubuyobozi bw’akarere ku ngingo yo kubatuza, dore ko bavuga ko batishoboye bakaba barasabwe kwigurira ibibanza kugira ngo bubakirwe.

Aba baturage bavuga ko batishoboye ni abakomoka mu miryango 48 yimuwe mu butaka bwibasiriwe n’Ibiza izuba riva, ubutaka aho bwiyashije bugatangira kugenda, ho mu mudugudu wa Bigugu, akagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera ahazwi ko ku musozi wa Rugeyo.

Gahutu Boniface, ni umusaza wavutse mu mwaka w’i 1955 avuga ko ashengurwa no kuba agiye gukurwa mu ikodi yashyizwemo n’ubuyobozi atarabona aho akinga umusaya.

Ati "Hatangiye gutengagurika mu kwezi kwa 8, umwaka ushize Ubuyobozi buraza buratwimura, buradukodeshereza none dufite ikibazo cy’uko ikodi ryashizemo."

Akomeza avuga ko bashyizweho igitutu n’Ubuyobozi bwo kwigurira ibibanza kugira ngo bimurwe, akavuga ko atishoboye ntaho yavana ayo ku kigura, ko ahubwo yahitamo gusubira aho yimuwe yashaka akazarigitira mu biza.

Habineza Jacques ati "Ibiza byaraduteye turahavanwa, ikodi rigiye kurangira tukaba tuzasubira aho twari dusanzwe dutuye, kuko ubuyobozi bwadushyize mu gihirahiro budusaba kwigurira ibibanza kandi tutishoboye."

Akomeza avuga ko Ubuyobozi bukwiriye kububakira nk’uko bwubakira abandi baturage batishoboye.

Yaba aba baturage na bagenzi babo, bavuga ko nubwo ibiza byabateye ubwoba aho gusiragira bazapfa gusubira aho bari basanzwe batuye.

Umuyobozi w’akarere ka karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile mu kiganiro n’itangazamakuru giherutse guhuza abayobozi b’Uturere tugize intara y’iburengerazuba n’abanyamakuru bayikoreramo yavuze ko amahirwe ya bariya baturage yo gusubira gutura ahabaye ibiza ari make.

Ati “Twahuye n’ibiza, aho iyo miryango yari ituye mu butaka busanzwe bukorerwamo n’ubuhinzi, mu gukumira twarabakodeshereze tubaha n’ibikoresho by’ibanze, ubu hakurikiyeho kubatuza kuko amahirwe ari make yo kongera gusubira gutura aho bari batuye. Ubu turi kuganira n’abaturage ngo turebe uruhare rwabo, dore ko Ibiza biba kuri buri wese ariko Atari bose Leta ifite inshingano yo gufasha no kubakira."

Akomeza avuga ko hari abo baha ibikoresho bakiyubakira, imiganda cyangwa ibibanza, kandi abadafite ibibanza bazabubakira mu cyiciro gikurikira.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu twashegeshwe n’ibiza byibasiye Intara y’iburengerazuba muri Gicurasi 2023, dore ko abaturage 16 ari bo bishwe na byo muri aka karere12 bagakomeretswa na byo, mu gihe abaturage 2 bakomerejwe nabyo bikabije bakanajyanwa mu bitaro; nk’uko Raporo ya Minema ibivuga

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.